
Byabereye mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke ku wa 6 Gashyantare 2025.
Mu masaha ya mu gitondo nibwo uyu mugabo w'imyaka 50 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yafashe umuhoro atema inka, umugore we wari utwite, atema n'umuturanyi.
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mugabo yajyaga afatwa n'uburwayi bwo mu mutwe bakamusengera agakira. Uyu munsi ngo byari byongeye bajya kumusengera n'ubundi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bushenge, Mukabarahira Jeannine yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bajyanye aho byabereye n'inzego zirimo Polisi, DASSO ndetse na RIB.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SSP Bonafature Twizere Karekezi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gukora ayo marorerwa, yatemye n'inka ye, mu gihe inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi zari zitabaye asohoka mu nzu n'umupanga agiye gutema abari aho baramurasa ahita arapfa.
Ati "Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunasaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru hakiri kare ku bantu bagaragaza imyitwarire ishobora guteza ibyago kugira ngo dukumire ibyago mbere yuko bibaho."
Biteganyijwe ko imirambo ijyanwa ku Bitaro bya Bushenge, mu gihe harimo hategurwa uburyo bwo kuyishyingura.
Uyu mugabo n'umugore we basize abana bane, umuto muri bo afite imyaka itanu.