Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda Umunsi mwiza w'Intwari - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni ubutumwa Umukuru w'Igihugu yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa 1 Gashyantare 2025, abinyujije ku rubuga rwa X.

Yagize ati "Umunsi mwiza w'Intwari! Uyu munsi, turaha icyubahiro Intwari z'Igihugu cyacu zaharaniye kwimakaza indangagaciro z'ubumwe, ukuri n'ubutabera. Izo ndagagaciro akaba arizo zigize umusingi w'Igihugu cyacu uyu munsi."

Yongeyeho ati " Ni inshingano ya buri wese, yaba umuto cyangwa umukuru, guhangana n'inzitizi duhura nazo, tukabikorana ubunyangamugayo, guhagarara ku kuri, no gukomeza kubaka Igihugu birenze kure icyo abandi bashaka kutugenera."

Kuri uyu munsi kandi Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari z'u Rwanda, baranazunamira mu rwego rwo kuzisingiza no kurata ibigwi byazo.

Umunsi w'Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare.

Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n'Ingenzi.

Icyiciro cy'Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda.

Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1994.

Icyiciro cy'Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n'Abanyeshuri b'i Nyange.

Icyiciro cy'Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari z'u Rwanda
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwimakaza ubunyangamugayo, guhagarara ku kuri no gukomeza kubaka igihugu
Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyiraga ku kimenyecyo cy'Ubutwari indabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-abanyarwanda-umunsi-mwiza-w-intwari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 1, April 2025