Amakuru dukesha urubuga 'kenyanforeignpolicy.com', aravuga ko mu nama ihurije i Dar Es Salaam Abakuru bw'Ibihugu bya EAC na bagenzi babo bo muri SADC, hamaze kuba icyo twakwita 'impanuka muri dipolomasi', ubwo Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat, yasohorwaga mu nama mu buryo butunguranye.
Nyuma y'ifoto y'urwibutso Bwana Mahamat yahuriyemo n'Abakuru b'Ibihugu bitabiriye inama yiga ikibazo cy'umutekano muri Kongo, ndetse akanakurikira umuhango wo kuyitangiza ku mugaragaro , Bwana Musa Faki Mahamat ngo yasabwe gusohoka mu cyumba cy'inama, ubwo yari igiye gukomereza mu muhezo.
Uwatanze amabwiriza yo kumusohora ntaramenyekana, gusa ikizwi ni uko yatumiwe na Perezida William Ruto wa Kenya, ari nawe uyoboye EAC muri iki gihe.
Nyuma yo kubona ko hakozwe amahano yo guheza Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe, mu nama nk'iyi ireba ibibazo bihangayikishije umugabane wose, Bwana Faki Mahamat yasabwe kugaruka mu cyumba cy'inama, ariko ubwo twateguraga iyi nkuru yari yanze kugaruka.
Abasesenguzi barasanga iki ari ikimenyetso cy'ubwumvikane bucye hagati y'iyi miryango yombi( EAC na SADC)ku kibazo cya Kongo.
Biravugwa ko Faki Mahamat, kimwe n'abayobozi bo muri EAC, basanga intambara ya kongo itazarangizwa n'urusaku rw'imbunda, bityo Perezida Tshisekedi akaba agomba gushyikirana na M23. Ni mu gihe benshi mu bagize SADC bo bashyigikiye Tshisekedi mu nzira y'intambara, doreko banamwoherereje ingabo n'ibikoresho byo kumurwanirira.
Hasigaye kumenya rero agaciro k'imyanzuro y'iyi nama, n'icyizere cy'uko izashyirwa mu bikorwa, mu gihe uhagarariye umuryango w'ibihugu byose by'Afrika yimwe ijambo.
The post Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo! appeared first on RUSHYASHYA.