RURA yaburiye abatizanya simukadi n'abazikoresha ibikorwa by'ubujura - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Muri iki gihe, abajura bahinduye umuvuno, bakajije umurego mu butekamutwe by'umwihariko ubukorwa hifashishijwe telefoni.

Akenshi usanga muri ibi bikorwa, umuntu ahamagara undi bikarangira amubwiye ibintu bituma amutwara amafaranga ye, mu buryo atazi cyangwa bitewe no kuba atagize amakenga.

RURA yaburiye abantu bakoresha simukadi mu bikorwa by'ubujura n'ibindi byaha, yemeza ko izizajya zifatwa zizajya zivanwa ku murongo n'izindi zose zibaruye ku ndangamuntu ya nyirayo.

RURA kandi iributsa abantu bose kujya bagenzura simukadi zibaruye ku ndangamuntu zabo cyangwa bakaziyandukuzaho bakanda *125# bagakurikiza amabwiriza.

Ubutumwa bukomeza bugira buti 'RURA iributsa abantu bose kujya bagenzura kenshi simukadi zibaruye ku ndangamuntu zabo, bakiyandukuzaho izo batazi cyangwa izo batagikeneye gukoresha. Bakanda *125# hanyuma bagakurikiza amabwiriza.'

Yibukije kandi ko umukozi wese w'ikigo cy'itumanaho cyangwa ugihagarariye (Agent) ugaragaweho n'ibikorwa by'ubujura cyangwa ibindi byaha bikorerwa kuri telefoni abihanirwa.

Urwo rwego rwamenyesheje ko ibigo by'itumanaho n'ababifitiye ibyangombwa bitangwa n'Urwego ngenzuramikorere RURA ari bo bonyine bemerewe gutanga serivisi yo kohereza ubutumwa bugufi ku bantu benshi ibizwi nka "Bulk sms".

Abaturarwanda kandi basabwe gushishoza mu gihe bahamagaye cyangwa bakiriye ubutumwa bubasaba amafaranga ndetse no kwirinda ababizeza ibyiza bisa n'ibidashoboka.

Yakomeje iti 'Gushishoza mu gihe muhamagawe cyangwa mwakiriye ubutumwa bubasaba amafaranga ndetse n'ubundi bushukanyi bwiyitirira ibigo by'itumunaho n'izindi nzego zitandukanye.'

Abatizanya simukadi na bo baburiwe ko bakwiye kubyirinda mu rwego rwo kwirinda ko ishobora gukoreshwa mu bikorwa by'ubujura cyangwa ibindi byaha bikorwa hifashishijwe simukadi.

Itegeko risobanura ubu bujura bwifashishisha telefoni babeshya abantu nko "Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie)".

Iki cyaha gihanwa n'ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Abatizanya simukadi baburiwe
Abaturage basabwe gushishoza mu gihe bahamagawe n'abo batazi
Abohereza ubutumwa abantu benshi na bo beretswe ko hari ababiherewe uburenganzira
Abakozi b'ibigo by'itumanaho na bo beretswe ko ufatiwe mu bikorwa by'ubujura cyangwa ibindi byaha abihanirwa
Abantu bose basabwe kujya bagenzura simukadi zibabaruyeho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yaburiye-abatizanya-simukadi-n-abazikoresha-ibikorwa-by-ubujura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, March 2025