
Ni nyuma y'aho buri muntu wese ugiye gufunguza konti mu murenge SACCO asabwa kwishyura amafaranga angana n'umugabane shingiro iyo SACCO igezeho, ariko ibi bigo by'imari bikaba bitajya bigabanya abanyamuryango babyo inyungu byabonye mu mwaka.
Mu ngendo abadepite bamazemo iminsi bakorera hirya no hino mu gihugu, bareba uko abaturage bakorana n'ibigo by'imari, abaturage bo mu karere ka Rusizi bafite konti mu mirenge SACCO basabye abadepite kubakorera ubuvugizi hakwigwa uko SACCO zajya zibaha inyungu.
Mwitende Jean, ufite konti muri SACCO y'umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yavuze ko bitumvikana ukuntu umunyamuryango wa SACCO amara imyaka 10 cyangwa 20 atarabona n'inyungu ya 1000Frw.
Ati 'Ba Nyakubahwa badepite twagira ngo wenda ntibibe nonaha, ariko mutuvuganire SACCO zige ziduha inyungu nk'abanyamigabane bazo. Bitabaye ibyo zaba zirutwa n'ibimina. Mu kimina wizigamamo amafaranga ku mwaka bakazaguha ku nyungu ayo mafaranga yungutse'.
Uyu muturage yakomeje agira ati 'Aho kuduha inyungu buri mwaka badukata 3000 Frw yitwa ayo gucunga konti'.
Depite Mukamana Alphonsine, yavuze ko bitewe n'uko SACCO zirimo kwiyubaka, inyungu ibonetse itahita ihabwa abanyamuryango kuko hari ibindi bintu byinshi bigikenewe.
Ati 'Nk'ubwo mwuvise ko imirenge SACCO irimo gushyirwa ku ikoranabuhanga kugira ngo mu gihugu hose aho uri ube wabikuza. Ntabwo rero bahita babagabanya iyo nyungu kandi ibyo bigikenewe. Hari n'ibindi bigikenewe kugira ngo SACCO yiyubake. Hari igihe SACCO izabona iyo nyungu igabanye abanyamuryango n'ubundi nk'uko aya makoperative akora'.
Igitekerezo cyo gushyiraho imirenge SACCO cyakomotse mu nama y'umushyikirano yabaye mu 2008, yatangarijwemo ubushakashatsi bwavugaga ko 48% by'Abanyarwanda bari bafite imyaka y'ubukure icyo gihe batari batagerwagaho na serivisi z'ibigo by'imari.
Mu mwaka wakurikiyeho, imirenge yose yo mu Rwanda yahise ishyirwamo koperative zo kubitsa no kugurizanya zitwa 'Imirenge SACCO'.
Ibi bigo by'imari byatangiye bikorera mu Biro by'Imirenge ibindi bitangira bikodesha, ibyinshi byamaze kwiyubakira inzu zo gukoreramo ndetse byamaze guhuzwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi z'imari bitabagoye.
