
Iyo utembereye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro usanga hari ibyumba by'amashuri, ibiro by'ubuyobozi, n'inzitiro z'ibigo, wabaza bakakubwira ko byubatswe n'abanyeshuri biga imyuga mu mashami atandukanye.
Muganza TSS ni rimwe mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro aboneka mu Karere ka Rusizi. Iri shuri ryatangiye mu 2014, kuri ubu rifite abanyeshuri 482 barimo abakobwa 156.
Aba banyeshuri biga mu mashami arimo ubwubatsi, amashanyarazi, gukora imiyoboro y'amazi, no mu ishami ry'ububaji bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga.
Muri iki kigo cyo mu Murenge wa Muganza hari ibyumba bibiri by'amashuri n'ibiro by'ubuyobozi bw'ishuri byubatswe n'abanyeshuri bahiga ubwubatsi, bunganirwa n'abihiga ububaji bateze inkingi mu kumena beto.
Ibyo byumba byashyizwemo amashanyarazi n'abahiga kuyakora, naho abiga gukora amazi bashyiraho imireko n'amatiyo ajyana amazi mu bigega.
Umurutasate Sarah yavuze ko yumva muri we anezerewe iyo ageze imbere y'ishuri yubatse agasanga bagenzi be bari kuryigiramo.
Ati 'Twubatse amashuri abiri, n'ibiro by'ubuyobozi. Abanyeshuri bigira muri ayo mashuri bigiraga mu cyumba tujyamo tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twize mu magambo. Urumva ko byari bibangamye'.
Shukuru Eric, wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry'ubwubatsi, yavuze ko mu gihe Leta yabaha ibikoresho bagira uruhare mu kugabanya ubucucike mu mashuri bikanatanga amahirwe ku babura aho bigira.
Ati 'Ikibazo cy'ubucucike ni ikibazo cyane mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Tubonye ibikoresho mu gihe turi kwiga twakubaka ibyumba by'amashuri. Urumva niba uno mwaka barakiriye abanyeshuri 500, abandi bakabura aho babashyira umwaka utaha bakwakira 600 kuko haba habonetse ibindi byumba'.
Umuyobozi wa Muganza TSS, Nyabyenda Emmanuel yavuze ko ibyumba by'amashuri byubatswe n'abanyeshuri bahiga imyuga buri kimwe cyuzuye gitwaye miliyoni 5 Frw, mu gihe ubusanzwe icyumba kibarirwa miliyoni 15 Frw.
Ni ibyumba avuga ko bifite ubuziranenge buhagije kuko byubatswe hagendewe ku gishushanyo mbonera cy'uko ishuri ryo mu Rwanda rigomba kuba ryubatse, ndetse bikaba byarubatswe n'abanyeshuri biga kubaka barebererwa n'abarimu basanzwe babigisha aya masomo.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko batangije gahunda y'uko ibyo abanyeshuri biga tekinike bakoze byajya bibyazwa umusaruro.
Ati "Twahisemo gahunda yo kujya bigira ku mirimo ifatika, ibyo bigiyeho nabyo bigatanga undi musaruro. Hari abubaka ibyumba by'amashuri, hari abubaka inzitiro n'ibyumba byifashishwa mu gushyira mu bikorwa ibyo bize mu magambo (workshops), bimaze gutanga umusaruro".
Yavuze ko haramutse habayeho ubufatanye n'inzego za Leta zifite gahunda yo kubaka ibikorwaremezo byaba iby'inzu, byaba imihanda n'ibiraro, byagenda neza cyane kandi bigatanga umusaruro.



