
Ni igikorwa giteganyijwe gutangira muri Werurwe uyu mwaka kikazamara amezi 18, aho nibura abazahabwa aya mashanyarazi ari abatuye mu bice bitandukanye byose bitari byagezwamo amashanyarazi.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana buvuga ko mu igenzura buheruka gukora basanze ingo zirenga ibihumbi 24, ari zo zitari zabona umuriro w'amashanyarazi, muri zo hakaba haranabariwemo abafite umuriro udahagije.
Umuyobozi wa REG ishami rya Rwamagana, Maniraguha Jean Pierre, yavuze ko abantu bose batuye mu bice bitari byagezwamo amashanyarazi bagiye kuyahageza, abaturage bahabwe na cashpower ku buryo mu mezi 18 bizaba birangiye.
Yagize ati ''Abantu bose badafite amashanyarazi ndabamara impungenge ko ubu ngubu dufite rwiyemezamirimo ugiye gukwirakwiza amashanyarazi guhera muri Werurwe. Azageza amashanyarazi ahantu hose atari yagera, azabikora mu mezi 18 kandi azayaha buri gace kose ku buryo nyuma y'iki gikorwa tuzasigara tuvuga ko amashanyarazi ageze ahashimishije muri Rwamagana.''
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richards, we yabwiye IGIHE ko izi ngo nizimara guhabwa amashanyarazi bazaba bageze nibura kuri 95% by'ingo zifite amashanyarazi, yijeje abaturage ko hari n'undi mushinga uzatangira muri Gicurasi wo ukazasiga abaturage bose babonye amashanyarazi 100%.
Ati ''Guhera muri Werurwe turahera mu mirenge ya Rubona na Munyaga ahari imidugudu myinshi idafite amashanyarazi, tuzanakorera mu Mujyi ahari kongeramo 'transformation' 94 nshya zizafasha abaturage babonaga umuriro muke. Turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo ikibazo cy'umuriro muke gikemurwe burundu kandi tunegereza abaturage bose amashanyarazi nk'uko Perezida wa Repubulika yabibemereye.''
Visi Meya Kagabo yasabye abaturage kwitegura kubyaza umusaruro uyu muriro w'amashanyarazi, bakongera umusaruro bakore ubucuruzi bwunguka, Yabasabye kandi kurinda ibikorwaremezo kugira ngo izo nsinga n'amapoto bitangirika.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-ingo-ibihumbi-16-zigiye-guhabwa-amashanyarazi