Tshisekedi agiye kujyana i Dar es Salaam umutima unangiye - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, i Dar es Salaam hateganyijwe inama ihuza abakuru b'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'uwa Afurika y'Amajyepfo (SADC), igamije gushakira igisubizo kirambye intambara z'urudaca zimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga Umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama, EAC na SADC, byasohoye amatangazo atandukanye, asaba ko habaho ibiganiro hagati y'impande zishyamiranye kugira ngo imirwano ihagarare.

Ibiganiro na Leta ya RDC ni byo M23 isaba kuva ubwo yasubukuraga imirwano mu Ugushyingo 2021, ndetse yanabishimangiye nyuma yo gufata Umujyi wa Goma, iteguza ko nibitaba ibyo; izakomeza urugendo rwayo kugera i Kinshasa.

Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, yemereye Radio Okapi ko uyu Mukuru w'Igihugu yitabira iyi nama, kandi ngo yifuza ko iyi miryango yakwamagana icyo yise 'Ubushotoranyi bw'u Rwanda', ikanarusaba gukura ingabo mu gihugu cyabo.

Imvugo 'ubushotoranyi bw'u Rwanda' ikunze gukoreshwa n'abayobozi bo muri RDC, bagamije kugaragaza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ariko rwabiteye utwatsi kenshi, rusobanura ko ari ibirego bidafite ishingiro. Ahubwo, rwagaragaje ko Leta ya RDC ikorana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Salama yatangaje kandi ko Tshisekedi yifuza ko EAC na SADC bisaba M23 gusubiza Leta ya RDC Umujyi wa Goma, hakanafungurwa ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Goma kugira ngo cyifashishwe mu gutwara inkomere no mu bindi bikorwa by'ubutabazi.

Ntabwo Salama yagaragaje niba hari icyo Leta ya RDC yiteguye kubahiriza mu byo yasabwe n'Umuryango Mpuzamahanga cyangwa M23, kugira ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Tshisekedi ni umwe mu bakuru b'ibihugu bazajya i Dar es Salaam
Tina Salama yatangaje ko mu byo Tshisekedi yifuza harimo ko EAC na SADC byasaba M23 kuva mu Mujyi wa Goma



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tshisekedi-agiye-kujyana-i-dar-es-salaam-umutima-unangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 31, March 2025