U Burundi na RDC ntibyitabiriye inama yahurije impuguke mu bya gisirikare zo muri EAC i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Biteganyijwe ko izo mpuguke zizigira hamwe uko hashyirwaho uburyo bwo kubika mu buryo bw'ikoranabuhanga, inyandiko zifashishwa mu nama n'imyitozo.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'izo mpuguke, Col. Maurice Maina, yagaragaje ko bagiye kwigira hamwe uburyo bushya buzajya bwifashishwa mu kubika inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga aho kuba impapuro nk'uko byari bisanzwe.

Ati 'Iyi nama yahamagajwe mu gutegura iyo gahunda y'uburyo byazajya bikorwa, uko twajya dushyira izo nyandiko twakoresheje mu ikoranabuhanga. Igitekerezo cyaje nyuma y'imyitozo yo mu 2022 yabereye muri Uganda izwi nka Ushirikiano Imara.

'Icyo gihe twabonye ko hari ibihombo byinshi, birimo kuba impapuro zatakara, kuba hakenerwa nyinshi bikagira uruhare mu kwangiza ibidukikije, ibihugu bigize umuryango byifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kujya dukusanya inyandiko zirebana n'inama n'imyitozo hifashishijwe ikoranabuhanga.'

Yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga bishobora gutanga umusaruro haba mu kubika amakuru mu buryo bwizewe, kugabanya amafaranga yagendaga ku ikoreshwa ry'impapuro no gukoresha igihe neza.

Ku bijyanye no kuba hari ibihugu binyamuryango bititabiriye iyo nama, Col. Maina yavuze ko nta ngaruka bizagira ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo bazayemerezamo kuko ari inshingano zihuriweho z'umuryango.

Ati 'Izi ni inshingano zihuriweho, abo batohereje ababahagarariye harimo ababigaragarije impamvu zatumye batitabira ariko ikizava muri iyi nama kizasangizwa abantu bose kandi ntabwo twaje hano kubera igihugu kimwe. Ni ibintu bihuriweho kandi by'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Nubwo bataje ariko bazabasha kubona ibyo twemeranyijwe kandi babishyire mu bikorwa.'

Umukozi ukora mu Bunyamabanga bwa EAC, Col Caple Karangwa, yashimangiye ko mu kwimakaza ikoranabuhanga bizoroshya uburyo bwo kugera ku makuru y'ibikorwa byatambutse, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by'ibyemezo bifatwa no gushyira imbere ikoranabuhanga.

Yemeje ko nubwo gukoresha ikoranabuhanga bisaba kuba hari ibikorwaremezo bijyanye na ryo, bitazaba imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo ibihugu bizaba byemeranyijwe.

Ati 'Muri EAC dufite uko buri gihugu gikoresha ikoranabuhanga, ariko uru ruzaba ari urubuga rugenzurwa n'ibiro bikuru bya EAC, ntabwo hazaba hakenewe ikoranabuhanga rihambaye. Ikoreshwa, imyumvire n'uruhare rwa buri gihugu bizashingira ku ko gikoresha ikoranabuhanga. Ntabwo bizagira ingaruka cyane ahubwo mu buryo butandukanye bishobora gutuma ibihugu byihutira gushyira imbere ikoranabuhanga.'

Uretse RDC n'u Burundi, ibindi bihugu bititabiriye iyo nama harimo Somalia na Sudani y'Epfo byagaragaje ko habayeho izindi mpamvu zatumye bititabira.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'izo mpuguke, Col. Maurice Maina, yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga mu kubika inyandiko bishobora gufasha mu buryo burambye
Abitabiriye iyi nama bagiye bungurana ibitekerezo
Umukozi ukora mu Bunyamabanga bwa EAC, Col Caple Karangwa, yashimangiye ko mu kwimakaza ikoranabuhanga bizoroshya uburyo bwo kugera ku makuru y'ibikorwa byatambutse
Hagiye gushyirwaho uburyo amakuru arebana n'inama, ibyemezo runaka n'imyitozo ku ngabo za EAC yajya abikwa mu ikoranabuhanga
Inzobere zigaragaza ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kubika amakuru ari ingenzi cyane
Amabendera y'u Burundi na RDC yari mu cyumba cy'inama nubwo nta babihagarariye
Abari bahagarariye ibihugu byitabiriye muri iyo nama bafata ifoto n'uhagarariye ubunyamabanga bwa EAC
Itsinda ry'impuguke mu bya gisirikare ziri kwiga ku buryo amakuru yajya abikwa ku ikoranabuhanga

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-na-rdc-ntibyitabiriye-inama-yahurije-impuguke-mu-bya-gisirikare-zo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, April 2025