
Iri murikagurisha rizamara iminsi itatu kugeza ku wa 07 Gashyantare 2025, u Rwanda rukunze kuryitabira cyane kuko rwatangiye kurigaragaramo mu 2012.
Kuri iyi nshuro Abanyarwanda bari kumurika ibirimo avoka, urusenda, imiteja, amatunda ya maracuja n'ibindi.
Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor César, yashimiye cyane ibigo bigera 16 byaturutse mu Rwanda bije kumurika imbuto n'imboga mu Budage
Ati 'Nubwo u Rwanda rudakora ku nyanja, rwishakamo imbaraga n'ubumenyi buhagije mu kugera ku masoko mpuzamahanga arimo 'Fruit Logistica' ribera i Berlin mu Budage.'
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Ishami ryo guteza imbere amasoko no guhanga udushya muri NAEB, Janet Basiima yavuze ko bishimiye kongera kwitabira iri murikagurisha kuko ari rimwe mu manini akomeye bavanamo amasoko na cyane ko bahahurira n'abandi baguzi benshi.
Ati 'Tukaganira mu kwagura ubumenyi no guhanahana amakuru. Uyu mwaka iri murikagurisha ryitabiriwe n'ibihugu 91, harimo abaje kumurika bagera ku bihumbi 195. Harimo abaza kwerekana ibyo bahinga mu bihugu byabo, n'abaguzi baba baturutse hirya no hino ku Isi. Tunahura n'abandi batubanjirije, tukabigiraho ubumenyi butandukanye, haba mu gutwara imboga n'imbuto mu buryo bw'umwuga n'ibindi.'
Uyu muyobozi yavuze ko bagize amahirwe akomeye kuko ibicururuzwa by'u Rwanda bitwarwa na RwandAir mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi n'ahandi.
Bijyanye n'uko imboga n'imbuto bisaba gutwarwa mu buryo bwihariye hirindwa ko byakwangirika mu buryo bworoshye, Basiima yavuze ko RwandAir ibafasha, ibicuruzwa bikagera aho byoherejwe neza.
Ati 'Mu minsi ishize twagerageje no gucisha avoka mu nzira yo mu mazi zijyanwe i Dubai, nkeka ko ubwo byakunze kuri avoka bizanakunda no ku zindi mboga n'imbuto, na byo bikajya binyura mu mazi.'
Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Ibigo byohereza mu mahanga imboga n'imbuto, HEAR, Rukundo Robert yavuze iri murikagurisha ryabafashije kuganira na bagenzi babo bakorera hirya no hino ku Isi, muri gahunda yo kwagura amasoko basanganywe, ashimira ubuyobozi bw'Igihugu bubafasha kugeza ibyo bakora mu mahanga.
Ati 'Kuza hano kandi bidufasha kwipima ngo tumenye aho tuvuye n'aho tugana muri aka kazi kacu, mu rwego rwo kongera umusaruro twohereza mu mahanga.'
Angel Rugema Uwantege uhagarariye ikigo cyitwa BAHAGE Foods, unasanzwe yitabira iri murikagurisha, na we yagize ati 'Ni byiza ko twitabiriye kuri iyi nshuro kuko buri mwaka uba ufite umwihariko. Haba hari ibishya twunguka, navuga nk'ibijyanye n'ikoranabuhanga ry'imicururize ritandukanye, uburyo bugezweho bwo guhinga n'ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere.'
U Rwanda rwohereza imboga n'imbuto mu bihugu bitandukanye, icyakora ibiza imbere ni u Bufaransa, u Bwongereza, u Buhorandi na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.
Mu 2024 u Rwanda rwohereje mu mahanga imboga n'imbuto zingana na toni, 97.165 zarwinjirije 75,122,956$ (arenga miliyari 104,5 Frw) bingana na 8,95% by'ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi byose.
U Rwanda rukomeje kongera ibyoherezwa mahanga bikomoka ku buhinzi ari na ko rukuramo amafaranga, aho imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu 2023/2024 rwinjije arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw) abikomotseho.
Ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiganjemo ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.
Uretse icyiciro cy'imboga n'imbuto kiri kuzamuka ku rwego rwo hejuru cyahaye u Rwanda arenga miliyoni 75,12$, ibikomoka ku buhinzi byongerewe agaciro n'ibikomoka ku matungo byinjije miliyoni 56,243$ na ho ibireti byinjiza miliyoni 8$.
Imibare ya NAEB igaragaza ko mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2020-2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 261.636.526 by'imboga, imbuto n'indabyo.
Muri ibyo harimo ibilo 170.842.040 by'imboga, ibilo 86.459.793 by'imbuto n'ibilo 4.334.692 by'indabyo.
Byinjirije u Rwanda 233.632.762$ (arenga miliyari 317 Frw), zirimo miliyoni 128,5$ z'imboga, miliyoni 79,5$ z'imbuto na miliyoni zirenga 25,4$ z'indabyo.





















