
Ni amasezerano yasinywe ku musozo w'uruzinduko itsinda ryo mu Rwego rushinzwe Igorora muri Namibia ryagiriye mu Rwanda kuva ku itariki 4-6 Gashyantare 2025.
Yashyizweho umukono n'impande zombi kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Murenzi Evariste na ho Namibia ihagarariwe na Komiseri Mukuru rw'Urwego rwayo rushinzwe Igorora, CG Raphael T.Hamunyela.
Ayo masezerano agamije gufasha ibihugu byombi kwigira ku mikorere y'inzego zombi z'igorora hagamije kuyinoza kurushaho.
Ateganya ko ibihugu byombi bizajya bisangira ubumenyi mu bya tekiniki, mu micungire y'abagororwa n'inzego z'igorora, guhugurana hagamijwe kongerera ubumenyi abakora mu nzego z'igorora hagati y'impande zombi no gusangira amakuru ku bikorwa bitandukanye by'igorora.
Ayo masezerano kandi azafasha impande zombi gukora ingedoshuri mu bihugu byombi zigamije kungurana ubumenyi, gukora inyigo n'ubushakashatsi bihuriweho ndetse no gusangira umuco na siporo hagati by'ibihugu byombi.
RCS igaragaza ko mu rugendoshuri CG Raphael T. Hamunyela n'itsinda bari kumwe bagiriye mu Rwanda bashimye cyane uburyo mu magororero yo mu Rwanda bita ku kurengera ibidukikije, ndetse n'uburyo abakora mu rwego rw'igorora bita ku kurengera uburenganzira bw'abagororwa.
Bashimye kandi uburyo abakora mu rwego rw'igorora mu Rwanda bahabwa amahugurwa abafasha kongera ubumenyi.
RCS kandi igaragaza ko na yo yashimye cyane uburyo abagororwa bo muri Namibia bigishwa imyuga itandukanye ijyanye no gukora mu nganda bigatuma abasoje kugororwa bajyana ubumenyi bwabahesha akazi mu nganda cyangwa na bo bakazishinga.
U Rwanda na Namibia bisanganywe ubufatanye mu ngeri zinyuranye aho nko guhera mu 2015, Polisi y'u Rwanda n'iya Namibia zasinye amasezerano y'ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n'amahugurwa.
Kugeza mu 2022, Abapolisi bakuru 15 ba Namibia bari bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda.
Uretse mu bijyanye n'umutekano, u Rwanda na Namibia bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu gusangira ikirere cy'ibihugu byombi agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi, n'iterambere ry'ubukerarugendo no kwakira abantu.




