Ubukana bw'umutingito wumvikanye mu Rwanda mu mboni z'inzobere - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

RMB yatangaje ko uwo mutingito wumvikanye ku wa 13 Gashyantare 2025 ahagana Saa 13:16, uturutse mu Kiyaga cya Edward muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inzobere mu bijyanye n'imiterere y'Isi, zigaragaza ko kugira ngo umutingito wangize cyane, bigirwamo uruhare n'ibintu byinshi, birimo imiterere y'aho wabereye, ubukana bwawo, ibikorwaremezo bihari, inshuro wumvikanye n'ibindi.

Uwaganiriye na IGIHE yagaragaje ko nk'uyu mutingito uri ku gipimo cya 5,4, ushobora kubera ahantu hatamenyerewe imitingito ngo babe bariteguye, byajyana n'uburyo imyubakire yaho itajyanye n'igihe bagasenyerwa, ariko mu busanzwe uba udakanganye.

Yakomeje avuga ko umutingito uri ku gipimo cya 5,5 kuzamura ukabera hafi ya santere runaka irimo ibikorwaremezo, icyo gice kiba kiri mu kaga ku buryo abantu baba bashobora gusenyerwa.

Bijyanye n'uko imitingito myinshi ikunda guturuka muri RDC, inzobere zigaragaza ko iyo uturutse muri icyo gihugu abantu batangira gutekereza ku mutingito uri ku kigero kiri hafi ya 6 kuko ari yo ikunze kuharangwa.

Nk'ubu umutingito uheruka kuba ku gipimo cya 6,2 wabereye mu Mujyi wa Bukavu muri RDC wangiza ibintu byinshi byo mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi.

Bagaragaza ko iyo umutingito ubereye muri RDC, abantu batekereza uri ku gipimo cya 6 ushobora kugira ingaruka no ku bice byo mu Rwanda byegereye icyo gice, bakagaragaza ko mu Rwanda ho ukunze kuhagaragara utarenga igipimo cya 5.

Ikindi bagaragaza ni uko umutingito uri ku gipimo cya 5,4 cyangwa hejuru yaho gato ushobora kwangiza, ni igihe ikirunga kiri kuruka, imitingito yo kuri urwo rwego igakomeza kwiyongera mu gihe gito, bishobora gushegesha ibikorwaremezo, ariko bakavuga ko umutingito nk'uyu uza ari umwe, kwangiriza ibintu bitabaho cyane.

Uwaganirije IGIHE ati 'Uyu mutingito wa 5,4 wumvikanye nta byago wateza, keretse ku baturiye aho wabereye kandi na bo batubatse neza. Mu Rwanda ho nta kibazo byateza.'

Mu ntangiriro za Mutarama 2025 umutingito wari ku gipimo cya 7.1 wibasiye ibice by'Uburasirazuba bw'u Bushinwa abagera kuri 95 bitabye Imana, abandi barenga 130 barakomereka.

Iyi nzobere mu bijyanye n'imitingito yavuze ko bijyanye n'uko u Rwanda ruherereye aho ibisheshe (plaques, plates) by'Isi bitandukanira, byaba ari ibitangaza ko haba umutingito wagera ku kigero cya 7, ikagaragaza ko uba uri kuri gatanu cyangwa gatandatu, ikibazo kikaba ko impamvu na yo yangiza ari uko uburyo bw'imyubakire buri hasi.

Ati 'Hari ahantu ako hatandatu cyangwa hatanu hatanateza ikibazo na kimwe bijyanye n'uko bubatse. Kugira ngo umutingito wangize bijyana n'uburyo abantu bubaka. Hari ibipimo bisabwa.'

Amakuru IGIHE ifite ni uko n'u Rwanda ruri gutegura ibipimo bisabwa mu myubakire mu guhangana n'uko iyo mitingito idakanganye yakwangiza ibintu byinshi.

Umutingito wamaze igihe kirekire mu Rwanda wari uri ku gipimo cya 6.6, wabayeho ku wa 20 Werurwe 1966, ndetse ni wo ukomeye wabayeho mu myaka isaga 100 ishize.

Imitingito ikanganye mu Karere u Rwanda ruherereyemo yaherukaga mu 2021 ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, kigatuma abaturage bahaturiye bahunga.

Mu Rwanda humvikanye umutingito waturutse mu Kiyaga cya Edward muri RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imikomerere-y-umutingito-wo-ku-kigero-cya-5-4-wumvikanye-mu-rwanda-mu-mboni-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 30, March 2025