No title

webrwanda
5 minute read
0

Uko umukino uri kugenda umunota ku munota

Igice cyambere cy'umukino wa nyuma mu gikombe cy'Intwari uri guhuza Police FC na APR FC kirangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa

Igice cya mbere kirarangiye

45+2' Hakim Kiwanuka yari azamuye umupira ngo APR FC ijye kuruhuka yabonye igitego ariko umupira unyura ku ruhande'

40' Kufura ya APR mu kibuga hagati nyuma y'ikosa Ani Elijah yari akoreye Lamine Bah ariko kufura igaruwe nerza na Musanga Henry'

39' Mugisha Gilbert yari azamuye umupira mwiza mu izamu rya Police FC ariko ugarurwa neza na Issah Yakubu'

37' Hakim Kiwanuka wari uzamuye umupira mwiza mu izamu rya Police FC birangiye urenze'

36' Byiringiro Lague wari umaze kwandagaza abakinnyi ba APR FC abacenga akorewe ikosa ubwo yari afashe icyemezo cyo kuzamukana umupira'

32' Mahamadou Lamine Bah yari azamutse nrza ariko birangira akoreye Abedi wa Police FC amakosa'

31' Nsabimana Eric wari uryamye hasi arahagurutse

26' Byiringiro lague yari azamukanye umupira mwiza imbere y'izamu rya Police FC ariko kapiteni Claude aramuhagarika'

24' Kapiteni wa Police FC Nsabimana Eric Zidane ari gukangurira aba Police bari ku kibuga guhaguruka bagashyigikira ikipe yabo'

23' Ani Elijah wari umaze gucenga Aliou Souane ateye ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ariko ku mahirwe make ya Police FC umupira ujya ku ruhande'

21' Hakim Kiwanuka wari ukinanye neza na Mahamadou Lamine Bah ateye ishoti mu izamu rya police FC ariko umuzamu wa Police FC Patience atabara Police'

18' Issah Yakubu nyuma y'umupira yari azamuriwe na Mugisha Didioer ateye umutwe mwiza cyane ariko umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila aba ibamba umupira awukuramo'

16' Bigirimana Abedi yari akinanye neza na Mugisha Didier ariko Mugisha atanze umupira kwa Byiringiro Lague umunya Senegal Aliou Souane wa APR FC aratabara'

14' Alan Katerega yari akinanye neza na Ani Elijah ariko Ani azamuye umupira ashakisha Mugisha Didier kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude aratabara'

10' Iminota 10 y'umukino irangiye ikipe ya APR FC ikomeje kwataka ku buryo budasanzwe gusa ntiyabashije kubigenza nk'uko yari yabikoze ku mukino wa nyuma mu mwaka ushyize kuko ku munota wa 2 gusa yari yafunguye amazamu ku gitego cya Nshimirimana Yunusu'

7' Dauda Youssif yari afashe icyemezo yizamukiye ariko myugariro wa Police Issah Yakubu amukorera ikosa ryabyaye kufura itagize icyo imarira ikipe ya APR FC'

4' Hakim Kiwanuka yari abonye uburyo bwiza imbere y'izamu rya Police Fc ariko ateye ishoti rikomeye umuzamu wa Police Patience arongera aratabara. Kiwanuka yasongejemo umupira ariko umuzamu arongera aba ibamba'

3' Ndayishimiye Dieudonne wa APR FC yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC ariko umuzamu wa Police FC Niyongira patience aratabara umupira arawufata'

1' Abakinnyi ba APR FC batangiye bakinira umupira inyuma bareba uburyo bazamuka bagatungura ikipe ya Police bakihimura kuko mu mwaka ushyize niyo yabatwaye iki gikombe'

Umukino uratangiye, utangijwe n'ikipe ya police Fc Ani Elijah awukinana na Ishimwe Christian'

Amakipe yombi ndetse n'abafana habura iminota mikenya ngo umukino utangire

Abakinnyi babanje my kibuga ku ruhande rwa Police Fc ni Niyingira Patience, Nsabimana Eric, Ishimwe Christian, Bigirimana Abedi, Achraf Mandela, Ani Elijah, Musanga Henry, Issah Yakubu, Mugisha Didier, Alan Katerega na Byiringiro

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Aliou Souane, Denis Omedi, Ndayishimiye Dieu Donne, Mahamadou Lamine Bah, Ruboneka Bosco, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na Dauda Youssif.

Abasifuzi basifuye uyu mukino

Abakinnyi ba Police FC bari kwishyushya mbere y'uko batangira umukino

Abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya mbere y'uko batangira umukino

16.44' Amakipe yombi yamaze gusohoka mu rwambariro

14.30' Amakipe yombi nyuma yo kwishyusha yamaze gusubira mu Rwambariro yitegura kumanuka mu kibuga ubundi agacakiranira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari.

Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira Saa kenda zuzuye siko byageze kuko igihe wari gutangirira kigujwe inyuma kubera ko habanje umukino wahuje Indahangarwa WFC na Rayon Sports mu bagore maze iminota 90 isanzwe ikarangira ari ubusa ku busa bigasaba ko hiyambazwsa iminota indi minota 30 y'inyongera.

Ni umukino utegerejwe na benshi haba ku bakunzi ba APR FC ndetse no ku bakunzi ba Police Fc. Ikipe ya APR FC ifite gahunda yo kwigaranzura Police FC ikayitwara iki gikombe cyane ko mu mwaka ushyize ari Police Fc yari yagitwaye itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma.

Mu gikombe cy'Intwari cya 2025 APR FC yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera AS Kigali muri ½ nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0. Ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe na Denis Omedi na Niyibizi Ramadhan.

Ikipe ya Police Fc yo yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari cya 2025 nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri ½ kuri penaliti. Police FC yatsinze penaliti 3-1 nyuma y'uko umukino usanzwe wari warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Muri uwo mukino igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Iraguha Hadji mu gihe icya Police FC cyatsinzwe na Henry Musanga.

Si ubwa mbere Police Fc na APR FC zihuriye ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'Intwari kubera ko no mu mwaka ushyize ubwo Police FC yatwaraga igikombe yari yatsinze APR FC ibitego 2-1.

Mu mukino wa nyuma wahuje APR FC na Police FC muri 2024 igitego cya APR FC cyatsinzwe na Nshimirimana Yunusu maze ibitego bibiri bya Police FC bitsindwa na Peter Agblevor.

Abafana batandukanye bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium. Muri abo bafana harimo n'Ingabo z'u rwanda ndetse n'abapolisi b'u Rwanda

AMAFOTO: Ngabo Serge - Inyarwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151687/live-rugiye-kwambikana-hagati-ya-apr-fc-na-police-fc-ku-mukino-wa-nyuma-mu-gikombe-cyintwa-151687.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, April 2025