
Ubwisungane mu kwivuza buzwi nka 'Mituweli' bukoreshwa n'Abanyarwanda benshi ndetse bwatumye serivisi z'ubuvuzi zigera kuri bose n'ikiguzi cyazo kirahenduka.
Inzego z'ubuzima zigaragaza ko umusanzu buri muntu atanga wa 3000 Frw cyangwa 7000 Frw ku mwaka utageze kuri 40% by'ikiguzi kigenda iyo ahawe serivisi z'ubuvuzi hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza, kuko hajyamo nkunganire ya Leta.
Umuyobozi Ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango mu Rwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Dr. Regis Hitimana, ubwo yari mu kiganiro 'Kubaza Bitera Kumenya' cya RBA kuri uyu wa 9 Gashyantare 2025, yatangaje ko umusanzu wa 'Mituweli' Abanyarwanda batanga umaze imyaka 14 utavugururwa, nyamara serivisi zishyurwa n'ibiciro byazo byariyongereye.
Ati 'Iyo nyigo na yo yarakozwe ariko ubuyobozi mu gushishoza badusaba ko uyu mwaka tugiye gutangira tuba tubiretse ariko tuzagira umwanya wo kubisobanurira Abanyarwanda, ariko batangire bitegure kuko uyu musanzu urebye ibyo ikigega gisabwa ari ukuzamura ibiciro by'ibyo twishyuraga no kongeramo serivisi nshya, imyaka ubu ibaye 13 uyu musanzu utavugururwa. Mu Mufuka w'Umunyarwanda w'icyo gihe imibare yose itwereka ko hari akantu kiyongereyemo.'
Imibare igaragaza ko mu 2023 Umunyarwanda yinjizaga Amadolari ya Amerika 1040 ku mwaka.
Dr Hitimana yavuze ko ingamba zo kongera uyu musanzu zatekerejwe mu gihe cya Covid-19 ariko basanga bitahita bijya mu bikorwa.
Ati 'Uko rero tugenda twiyubaka tugomba kugira uruhare muri izi gahunda zacu zidufitiye akamaro. Inkunga z'abaterankunga ziragenda zigabanyuka, biragaragara ko tugomba kwishakamo ibisubizo.'
Yasobanuye ko mu mwaka wa 'Mituweli' wa 2025/2026 uzatangira muri Nyakanga 2025 abantu bazakomeza gutanga imisanzu isanzwe ariko bagatangira kwitegura gutanga imisanzu ivuguruye.
Ati 'Uyu mwaka rero icyo nabamaraho impungenge, barishyura uko bishyuraga, ba 3000 Frw na ba bandi bishyuraga 7000 Frw nta cyahindutse batangire bitegure bayatange hakiri kare ariko umwaka ukurikiraho bakwitegura ko hari impinduka izaba, ariko iyo mpinduka na yo izakoranwa ubushishozi, nta muntu uzasabwa ikirenze ubushobozi bwe. Icyo ni cyo twabizeza.'
'Bazanabimenyeshwa hakiri kare, tugifite hafi umwaka kugira ngo bitegure. Ntekereza ko muri Nyakanga [2025] tuzaba twatangiye kubona aho bigana tugatangira guteguza abantu, bari kwishyura ibisanzwe, bivuze ko bazaba bagifite umwaka wose kugira ngo bitegure.'
Magingo aya abarenga 86% ni bo bishyuye umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza basabwa wose. Mu bisanzwe uwatanze 75% y'umusanzu asabwa yivuza kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza ari na bwo aba asabwa kuba yatanze ayo 25% yasigaye.
Kuri serivisi zishyurwaga na Mituweli hiyongereyeho izindi 14 zirmo imiti n'ubuvuzi bwa kanseri, kuvura no kubaga indwara z'umutima, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuyungurura no gusimbuza impyiko (dialyse), kuvura no kubaga uburwayi bw'igice cy'umugongo nk'urutirigongo, gutanga inyunganirangingo n'insimburangingo (prothese), kubaga Ivi no gusimbuza ivi, kubaga no gusimbuza umutwe w'igufwa ry'ukuguru, serivisi z'amaraso n'izindi zigendana na yo, gutanga inyunganiramirire ndetse hari n'indi miti yiyongereye ku rutonde rw'igiye nayo kujya yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.
Kugeza ubu zimwe zatangiye gutangwa izindi zizatangira gutangwa muri Nyakanga 2025 hamaze gutegurwa ibisabwa byose mu mavuriro ya Leta.
