#TuriKumwe, ni intero( hashtag) yatangijwe n'urubyiruko rwibumbiye mu matsinda anyuraye, rwiyemeje gushyigikira gahunda zose zubaka uRwanda rutubereye twese.
#TuriKumwe ( #WeAreTogether cyangwa #Nous SommesEnsemble, mu ndimi z'amahanga) ni intero Abanyarwanda twese dusabwa kugira iyacu, mu rwego rwo gushyigikira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kurwanya ibinyoma bishinja uRwanda uruhare mu bibazo bya Kongo, no kwereka isi yose ko tudatewe impungenge n'ibikangisho bya ba mpatsibihugu.
Ubu butumwa #TuriKumwe, tugomba kubushyigikira mu mvugo, mu nyandiko no mu bikorwa, tubusakaza ku mbuga nkoranyambaga zose, kugirango isi nzima imenye ko Abanyarwanda twese duhagurukira rimwe iyo hageze kurwanirira uRwanda.
Turashishikarizwa kandi kugura no guterwa ishema no kwambara imipira yanditseho #TuriKumwe, #WeAreTogether cyangwa #NousSommesEnsemble, amagambo meza aherekejwe n'ifoto ya Perezida Kagame.
Â
Mucyo turwane ku gaciro kacu!
Abanyarwanda b'ingeri zose, baba abatuye mu Rwanda, baba n'abari mu mahanga, by'umwihariko urubyiruko, muzirikane ko ubwo twatoraga Paul Kagame hafi 100% ngo atuyobore mu nzira ituganisha aheza, twamwijeje kumufasha gusohoza inshingano.
Imvugo nibe ingiro rero, twereke Perezida Kagame ko dushyigikiye ingamba ziturindira umutekano, tutitaye ku badukangisha ibihano, kuko bitaduhangayikishije kurusha ubuzima bwacu.
Bamwe mu bo mu burengerazuba bw'isi baracyashaka kudukandamiza bitwaje imfashanyo. Baribeshya ariko, kuko hari abandi benshi banafite ubushobozi bugaragara, biteguye gukorana n'uRwanda kuko ari umufatanyabikorwa usobanutse.
Imitekerereze ya gikoloni na mpatsibihugu ntigikora ku Rwanda.
The post Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n'ibikangisho bya mpatsibihugu appeared first on RUSHYASHYA.