
Mu butumwa Yolande Makolo yanyujije kuri X kuri uyu wa 7 Gashyantare 2025, yanenze ibyatangajwe n'icyo kinyamakuru, ariko agaragaza ko bidatangaje bitewe n'abagize uruhare muri iyo nkuru.
Ni inkuru bigaragara ko yanditswe n'abanditsi babiri barimo Michela Wrong usanzwe umenyerewe mu mvugo ziharabika u Rwanda.
Muri iyi nkuru yatambutse ku wa 7 Gashyantare 2025, Michela Wrong na mugenzi we bavuga ko hari abasirikare b'Abanyarwanda barenga 600 bapfiriye mu Burasirazuba bwa RDC mu Ntambara Umutwe wa M23 uhanganyemo na FARDC. Gusa nta kimenyetso na kimwe bagaragaza cy'ibyo bavuga.
Yolande Makolo yagaragaje ko imwe mu nenge iyi nkuru ifite ari ukutagaragaza isoko y'amakuru, no kuvuga ko abantu bose basabye kudatangazwa amazina.
Yashimangiye ko kubona inkuru nk'iyo ivuga ibinyoma ku Ngabo z'u Rwanda yatambukijwe na The Guardian nta gitangaje kirimo kuko umwe mu bayigizemo uruhare yananditse igitabo ashingiye ku binyoma.
Ati 'Ntabwo bitangaje cyane ko umwe mu bayanditse yananditse igitabo cyose ashingiye ku bihuha. Birababaje. Hari amakuru y'ukuri arebana n'abaturage b'aka Karere yakabaye avugwa, hakanavugwa ubushake bwacu bw'amahoro n'iterambere, ariko ibyo ntiwabyitega kuri The Guardian n'aba banditsi b'abanebwe batagira umutima, byabagora.'
Nubwo Yolande Makolo atigeze atangaza uwanditse iki gitabo, benshi bamuhuje na Michela Wrong, wigeze gusohora igitabo yibasira u Rwanda n'abayobozi barwo.
U Rwanda rwakunze gushinjwa kenshi gutera inkunga umutwe wa M23 ndetse Guverinoma ya RDC ikarusabira ibihano hirya no hino ku Isi, gusa rwo rurabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n'umutwe w'Iterabwoba wa FDLR ugizwe n'agize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyo kandi u Rwanda rwagiye rubigaragariza n'ibimenyetso ndetse no mu ntambara umutwe wa M23 uri kurwanamo n'Ingabo za FARDC, abarwanyi ba FDLR ni bo bari ku ruhembe.
