Abafasha mu by'amategeko mu turere bagiye kongerwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ubutabera n'ubufasha mu by'amategeko, Guverinoma yashyizeho abakozi bafasha mu by'amategeko kuri buri Karere hashyirwaho abazwi nk'abakozi ba MAJ batatu.

Ni abakozi batanga umunzu ukomeye haba mu gutanga ubufasha mu guhangana n'ibyaha no kugera ku butabera by'umwihariko ku bakorewe ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi bikigaragara mu muryango nyarwanda.

Imibare ya Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023, abakozi ba MAJ mu turere bakiriye ibirego 1664 by'abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibigera ku 1248 bitangwaho ubujyanama mu by'amategeko, ibigera kuri 203 bijyanwa mu nkiko n'aho ibindi birego 167 bishyikirizwa inzego zibifitiye ububasha.

Muri rusange, uwo mwaka abakozi ba MAJ bakiriye ibirego birenga 2.1405, hatangwa ubujyanama mu by'amategeko ku birego bisaga 17.100, ibindi 2.310 byoherezwa mu nkiko mu gihe 1.989 byashyikirijwe inzego zibifitiye ububasha.

Nubwo bikimeze bityo ariko haracyagaragara imbogamizi zitandukanye zishingiye ku kuba umubare w'abo bakozi ukiri muto kandi abakeneye guhabwa serivisi ari benshi.

Umunyamabanga Uhoroho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko uwo mubare ukiri imbogamizi ariko hari gahunda yo kubongera.

Ati 'Iki kibazo tukimaranye igihe kuko no muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1 harimo ko tugomba kugerageza kumanura serivisi za MAJ tukazigeza no ku mirenge. Ubu ntabwo twavuga ko twabigezeho ku kigero gishimishije.'

Yongeyeho ati 'Abo dufite ni batatu ni byo ariko murabizi ko Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje gushyira ingufu mu byo yiyemeje. Bimwe mu byo dukora rero ni ugushyira imbaraga mu gufasha abo ba MAJ kutaguma gusa mu biro ahubwo bakamanuka bakagera ku mirenge nubwo bitabaho mu buryo buhoraho, bakaba batanga amasomo, ubukangurambaga, ndetse no gutanga n'ubwo bufasha.'

Yavuze ko hari ubwo abo bakozi bamanuka bakajya mu mirenge gusa ashimangira ko uko amikoro azagenda aboneka hazajya hongerwa imibare yabo cyane ko biri no muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST2.

Ati 'Uko amikoro azagenda aboneka, n'ubundi iyo gahunda turayifite muri gahunda ya NST2, tuzakomeza guharanira ko hari icyashoboka kisumbuye mu bijyanye no kugeza serivisi za MAJ hasi mu mirenge ntizibe gusa ku turere.'

Yashimangiye kandi ko hari gahunda yo gushyira imbaraga muri politiki y'ubuhuza no kunga kugira ngo Abanyarwanda bagire umuco wo kumva ko amakimbirane yakemurwa hatisunzwe inkiko.

Perezida w'Urugaga rw'Abavoka, Me Nkundabarashi Moïse, yagaragaje ko kuba abo bakozi bakongerwa byatanga umusaruro ukomeye mu gufasha abantu mu kubona ubutabera.

Ati 'Ntekereza ko Minisiteri y'Ubutabera igenda ibikoraho kandi uko amikoro agenda aboneka kizagenda kirushaho gukemuka. Birakwiye ko bongerwa kuko umubare w'abantu bakeneye ubufasha mu by'amategeko ni munini cyane ugereranyije na ba MAJ batatu gusa muri buri Karere.'

Me Nkundabarashi yagaragaje ko imiryango y'abatanga ubufasha mu by'amategeko ikwiye guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe kwishakamo amikoro ashobora gufasha abaturage bose kugera ku butabera.

Yemeje kandi ko bifuza kwegera ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda bisanzwe bitanga n'inkunga mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage kuba byanagira uruhare mu rwego rw'ubutabera kuko narwo ari ingenzi ku baturage.

Umunyamabanga Uhoroho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko umubare w'abakozi ba MAJ ugomba kwiyongerwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafasha-mu-by-amategeko-mu-turere-bagiye-kongerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)