Abagore bagerwaho na serivisi z'imari mu Rwanda bageze kuri 96% - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni ubushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR) ifatanyije na Minisiteri y'Imari n'igenamigambi (MINECOFIN), Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Banki Nkuru y'Igihugu (BNR), Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) na Mastercard Foundation

Raporo ikubiyemo ubu bushakashatsi yashyizwe hanze kuri uyu wa 7 Werurwe 2025, igaragaza uburyo abagore bagerwaho na serivisi z'imari ndetse n'ikinyuranyo hagati y'abagabo n'abagore babona serivisi z'imari.

Imibare ikubiye muri iyi raporo yerekanye ko ikinyuranyo cyo kubona serivisi z'imari z'ibigo byanditse harimo banki n'ibigo by'imari hagati y'abagore n'abagabo cyagabanutse, aho cyavuye kuri 7% mu 2020 kigera kuri 4% mu 2025.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba zubaka urwego rw'imari ruhamye kandi rudaheza.

Ati 'Ibikubiye muri iyi raporo bigaragaza ibimenyetso byerekana uburyo u Rwanda rwimakaje ubudaheza mu rwego rw'imari cyane cyane ku bagore.'

Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu yahamagariye ibigo bitanga serivisi z'imari kongera ingamba zo kugeza izi serivisi ku bagore kugira ngo n'ikinyuranyo gisigayemo kibe cyashira burundu.

Yagize ati 'Turabahamagarira kugira ngo badufashe kugabanya icyo kinyuranyo kirimo nubwo atari kinini cyane, biragarara ko bigoye cyane ku bagore kuba babona serivisi z'inguzanyo no kubitsa cyangwa kwizigama ndetse na serivisi z'ubwishingizi nazo ziracyari hasi ugeraranyije no ku bagabo.'

Yakomeje avuga ko kugira ngo intego zo kugabanya burundu icyo kinyuranyo zigerweho bisaba ko abantu bakwiriye guhindura imyumvire.

Ati 'Urugero natanga ni uko mwaba mufite inzu mutuyemo umugabo akaba yayitangamo ingwate nta kibazo ariko umugore yashaka kuyitangamo ingwate kugira ngo ateze imbere urugo bikaba byaba ikibazo. Ibyo rero bikwiriye gukemuka ku guhindura imyumvire.'

Ibi yabigarutseho nyuma y'uko muri iyi raporo byagaragaye ko abagore 17% aribo bafite konti muri za banki, mu gihe abagabo ari 27%, bikaba mu bituma abagore bamwe batabasha kugerwaho na serivisi z'imari.

Nubwo bimeze uko ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore bakoresha serivisi z'imari binyuze kuri telefone, ibizwi nka Mobile Money, bavuye kuri 55% mu 2020 bagera kuri 73% mu 2024.

Ibiganiro byaranzwe no kurebera hamwe uburyo ingamba zakongerwa kugira ngo umubare w'abagore bagerwaho na serivisi z'imari wiyongere
Umuyobozi Mukuru wa AFR, Jean Bosco Iyacu, yasabye abakora muri serivisi z'imari kongera ingamba zo kugeza izi serivisi ku bagore kugira ngo ikinyuranyo gisigayemo kibe cyashira burundu
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba zubaka urwego rw'imari ruhamye kandi rudaheza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bagerwaho-na-serivisi-z-imari-mu-rwanda-bageze-kuri-96

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 17, March 2025