Abakozi ba Banki ya Kigali bizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, basabwa gutinyuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Werurwe 2025, ubwo bizihizaga umunsi Mpuzamahanga w'Umugore bahaye insanganyamatsiko igira iti 'Arashoboye'.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rose Ngabire, yagaragaje ko bahisemo kwizihiza uwo munsi mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwabo mu kuyiteza imbere.

Ati 'Turizihiza umugore ushoboye, kwa kwihangana, gukora yitanze cyane kandi tukizihiza abagore bose ku Isi ariko cyane cyane abo muri BK kuko baritanga, bagakora amasaha menshi ndetse banafite akazi kenshi no mu ngo zabo nko kwita ku muryango.'

'Turavuga duti iyi banki kugira ngo ikomeze kuba iya mbere ni uko abagore bitanga kandi bakaba bari imbere. Uyu munsi rero ni ukwishimira ibyo tugezeho nk'abagore n'ibindi bikorwa tugomba guteza imbere.'

Yavuze ko abagore bagira uruhare rukomeye mu iterambere rya banki ya Kigali, yemeza kandi ko nayo izakomeza guherekeza abagore mu iterambere.

Ati 'Nka Banki ya Kigali tumaze gukora byinshi mu guteza imbere umugore mu gihugu. Ntabwo duteza imbere umugore w'umukozi wa banki gusa ahubwo n'uw'umukiliya. Umugore ushaka gushora imari, gucuruza, tubafitiye gahunda zinyuranye zigamije guteza imbere ubucuruzi bwabo by'umwihariko, harimo n'inguzanyo idasaba ingwate nka Kataza na BK n'izindi.'

Yagaragaje ko kuri ubu umugore ashobora guhabwa inguzanyo y'agera kuri miliyoni 50 Frw muri BK nta ngwate yatswe.

Yasabye kandi abagore gukomeza gutinyuka no gukora cyane bagamije kugera ku iterambere ryabo n'iry'igihugu muri rusange.

Ati 'Umugore aho ari hose yigirire icyizere, amenye ko ashoboye ari mu mashuri, ari ugucunga imari uyu munsi umugore arabishoboye. Ingero tubona ni uko amabanki menshi ayoborwa n'abagore. Rero na wa wundi ucyitinya, niyigirire icyizere, yigire kuri aba bakuru babimazemo igihe.'

Yabasabye kandi guhora baharanira kunguka amakuru, gutinyuka, guharanira guhora biga bagamije kwaguka no gutera imbere.

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y'Abagore muri BK, Mutawogora Sarah, yagaragaje ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore byari bigamije gushimira abagore bakora muri iyo banki no kongera kubibutsa ko bashoboye.

Ati 'Twaberekaga ko hari intambwe nyinshi zatewe mu gihugu ndetse no mu kazi kacu, zereka umugore ko ashoboye ariko hari n'ibindi byinshi tugomba gukora kandi bitangirira kuri uwo mugore. Kuri njyewe, kuri murumuna wanjye cyangwa mama wanjye, we ubwe akabanza akabyiyumvamo kandi agashyira ibintu mu bikorwa.'

Yahishuye ko abagore bakora muri BK batinyurwa no kubona bayoborwa n'Umuyobozi Mukuru w'Umugore kandi ababera icyitegererezo cyo kumva ko bashoboye kandi bishoboka.

Akaliza Liliane Ashley ukora muri Banki ya Kigali yashimye ko bazirikanwe na banki bakoramo, yemeza ko bibatera imbaraga zo gukora kurushaho.

Ku rundi ruhande, Nkwihoreze Jacky, yagaragaje ko yishimira kuba muri Banki ya Kigali bimakaza ihame ry'uburinganire ku rugero rwiza kandi ko n'abagore bakoramo bakomeje gutanga umusaruro ukwiye.

Yabasabye gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bahawe nk'abagore no kugaragariza buri wese ko bashoboye kandi bagakora bagamije kunoza umurimo.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rose Ngabire, yagaragaje ko bahisemo kwizihiza uwo munsi mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw'abagore mu iterambere rya banki
Buri wese yahitagamo ku ruhuka mu buryo bumunogeye
Aba bagore bagize umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo
Nkwihoreze Jacky, yagaragaje ko yishimira kuba muri Banki ya Kigali bimakaza ihame ry'uburinganire ku rugero rwiza
BK yahisemo guha uyu munsi insanganyamatsiko igira iti Arashoboye, mu gushimangira ubushobozi bw'umugore
Abagore bari bishimiye ibyo birori
Ibyishimo byari byose kuri aba babyeyi
Banyujijeho bacinya akadiho
Abitabiriye uwo munsi bari bizihiwe

Amafoto: Kasiro Claude




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-banki-ya-kigali-bizihije-umunsi-mpuzamahanga-w-umugore-basabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)