
Ibi yabivuze ku wa 21 Werurwe 2025, mu gikorwa cyo gusuzuma abagore n'abakobwa kanseri y'ibere, hagamijwe kumenya uko bahagaze ndetse n'abasanganywe ibimenyetso bagakurikiranwa hakiri kare.
Hagenimana yavuze ko kanseri ari indwara igoye kuyirinda, ndetse ko itinda kugaragaza ibimenyetso ari yo mpamvu impinduka zose zaza ku ibere umuntu akwiye kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha.
Avuga ko kanseri y'ibere iyo imenyekanye hakiri kare ivurwa igakira, ariko iyo umuntu atinze kuyivuza aba atakibashije kuvurwa ngo akire.
Hagenimana agaragaza ko uko imyaka igenda ishira ari ko imibare y'abarwara iyi ndwara igenda izamuka, aho mu 2023 habonetse abarwayi bayo 617 na ho mu 2024 haboneka 639.
Yavuze ko iki gikorwa bafatanyijemo na Access Bank Rwanda Plc, kiri mu bukangurambaga buri gukorwa na RBC, bugamije gusobanurira Abanyarwanda kanseri ndetse no kubakangurira kwisuzumisha hakiri kare.
Yagize ati 'Ni ubufatanye na Access Bank bugamije gushishikariza abantu kugira ubumenyi kuri kanseri y'ibere, tukabasuzuma. Dufite abaganga bari kubasuzuma, kugira ngo abo tuyibonamo tubahe ubuvuzi bukwiye.'
Umuyobozi ushinzwe kumekanisha ibikorwa n'Itumanaho muri Access Bank, Kelly Sesonga, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa mu kwezi kwahariwe umugore kugira ngo bishimire iterambere rye ariko banabungabunga ubuzima bwe.
Yagize ati 'Intego yacu ni gufasha Abanyarwanda muri rusange ndetse n'abakiliya bacu kumenya uko bahagaze no kubakangurira kwita ku buzima bwabo.'
Imibare y'Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, Globocan igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igahitana abarenga 50%.






Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-600-basanzwemo-kanseri-y-ibere-mu-2024