
Byatangajwe kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange ku nsanganyamatsiko igira iti 'Dufatanye turandure igituntu.''
Mu baturage 8.551 barwaye igituntu barimo 92 barwaye icy'igikatu. Abajyanama b'ubuzima bashimiwe uruhare bagize rungana na 31,4% mu kohereza aba barwayi b'igituntu kwa muganga.
Umuyobozi w'agateganyo w'ishami ryo kurwanya igituntu muri RBC, Dr. Yves Habimana Mucyo, yavuze ko uyu mubare ari munini cyane kandi ko aba bakirwaye iyo badakurikiranwe neza bakwanduza abandi benshi.
Ati 'Ugaragaje kimwe mu bimenyetso bituma akeka ko ari indwara y'igituntu akwiriye kwihutira kugera ku ivuriro rimwegereye kugira ngo asuzumwe barebe ko ayirwaye. Iyo agaragaweho iyo ndwara agafata imiti neza aravurwa agakira kandi byose bikorwa ku buntu.''
Dr. Habimana yavuze ko abantu benshi batinda kwivuza igituntu bituma banduza abandi bantu benshi kuko ari indwara yandurira mu mwuka, asaba buri wese kugana abaganga aho kwizerera mu bapfumu no mu barozi.
Habakurama Johnson warwaye igituntu akacyivuza kigakira, yatanze ubuhamya bw'uko yafashwe n'inkorora akagira ngo ni isanzwe. Yavuze ko yageze n'aho akorora amaraso kugeza ubwo abantu batangiye kumubwira ko abantu bamuroze akwiriye no kujya kwivuza.
Ati 'Nigiriye inama yo kujya kwa muganga kuko nari nsigaye ndyamira urubavu nkababara, nahawe ikizamini nsanga nanduye igituntu bahita bantangiza imiti nafatiraga ku kigo nderabuzima cya Mukarange. Iyo miti nayifashe amezi abiri bahita bampindurira biza kurangira nkize neza ubu ndi muzima.''
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko muri aka Karere bafite abarwayi b'igituntu barenga 70 bari gukurikiranwa n'abagnga. Ashimira abajyanama b'ubuzima babakurikirana umunsi ku munsi bakanabafasha kwiyakira.
Bimwe mu bimenyetso biranga igituntu birimo inkorora imara ibyumweru bibiri cyangwa birenga, kugira umuriro, kubira ibyuya cyane cyane nimugoroba, kubabara mu gatuza, kugira ikizibakanwa, gutakaza ibiro n'ibindi.
Ufite ibi bimenyetso asabwa kugana abaganga bakamusuzuma kuko kwisuzumisha bikorwa ku buntu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-8500-barwaye-igituntu-mu-2024