Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Ilayidi, basabwa kwirinda icyahungabanya umutekano (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2025, nibwo Abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan, batangiye ku wa 1 Werurwe 2025.

Isengesho ku rwego rw'Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n'abayisilamu benshi.

Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 33 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi w'Ilayidi.

Binyuze muri iyo gahunda hatanzwe toni 21000 z'ibiribwa birimo ibishyimbo n'umuceri.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yifurije Abanyarwanda bose umunsi mukuru wa Eid al-Fitr ndetse anawifuriza Perezida wa Repubulika n'umuryango we.

Ati "Muri iki gihe dusoza igisibo cya Ramadan, mfashe uyu mwanya ngo nifurize Abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr kandi nanawifuriza Abanyarwanda muri rusange. By'umwihariko nifurije umunsi mukuru wa Eid al-Fitr Nyakubahwa Perizida Repubulika n'umuryango we. Mwese mwese Imana ikomeze ibarinde kandi dusaba Imana ko yakomeza kurinda igihugu cyacu, yakomeza kugiha ibyiza, ku isonga ingabire y'umutekano ikomeze iyiturindire, iduhe ibyiza byose n'iterambere ry'igihugu cyacu rirambye."

Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko nyuma yo gusoza igisibo abayisilamu bagomba gukomeza kugendera mu murongo mwiza wo kwegera Imana no gukora ibikorwa byiza.

Ati 'Ni ugukomeza gukora ibikorwa byiza ntacyo byaba bimaze kubaha Imana mu kwezi kumwe gusa ariko warangiza ukigomeka ku mategeko yayo mu mezi 11.'

Yagaragaje ko Abayisilamu bo mu Rwanda bakwiye guhuza imbaraga no gushyira hamwe mu byo bakora byose nk'abemeramana.

Ati 'Iyo abantu batatanye baratsindwa mu migambi yabo ntacyo bageraho. Bigaragara ko dukeneye gushyira hamwe mu mishinga y'iterambere mu muryango mugari wacu. Ubumwe ni byose kandi abashyize hamwe ntakibananira kandi iyo abantu bashyize hamwe n'imigisha y'imana irabasanga.'

Yashimangiye ko Abayisilamu bitabiriye ibikorwa byinshi birimo no gufasha abatishoboye kandi ku rugero rushimishije, bishimangira ya mpano y'urukundo ndetse no gushyira imbaraga hamwe, kwima agaciro ibihuha by'abagamije gusenya no kumenya icyo gukora.

Yashimiye Imana ko Abayisilamu bo mu Rwanda bafite igihugu cyiza aho banakoze igisibo mu mahoro, yemeza ko bakwiye kwirinda kugira uruhare mu bikorwa bishobora kuba byahungabanya umutekano.

Ati 'Kirazira ku mwemeramana kugambanira igihugu cye ndetse no kugira uruhare urwo ari rwo rwose ku migambi mibisha iyo ari yo yose igamije kukigirira nabi. Kuko igihugu cyawe gisobanuye abawe, gisobanuye wowe bityo ni ahantu tugomba guhora twifuriza ibyiza kandi tugaharanira iterambere ry'igihugu cyose.'

Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda kandi wibukije ko basoje igisibo habura iminsi mike ngo u Rwanda rwinjira mu cyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi kizatangira ku wa 7 Mata 2025.

Sheikh Sindayigaya yasabye Abayisilamu kuzitabira no kugira uruhare muri gahunda zitandukanye zigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubasubiza agaciro bambuwe.

Yasabye kandi kuzarangwa n'umuco wo gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakomeza ndetse no kubaba hafi.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa asuhuzanya n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Murenzi Abdallah n'umuryango ubwo bafataga ifoto y'urwibutso
Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports
Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas na Murenzi Abdallah wayoboye Ferwacy
Abayisilamu bo mu Rwanda baba bitabiriye ari benshi umunsi mukuru w'ilayidi
Abayisilamu basabwe kandi kuzagira uruhare mu bikorwa bitandukanye byateguwe muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, ayoboye isengesho
Kigali Pele Stadium yabaye nto
Abayobozi batandukanye mu idini ya Islam
Abayisilamu basabwe ko gukora ibikorwa byiza bitagomba kurangirana n'igisibo
Abayobozi batandukanye basanzwe ari abayisilamu bari gusenga
Ababyeyi bari bazanye abana babo
Igisibo cya Ramadhan cyagaragajwe nko gukora imyitozo yo gukora neza

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayisilamu-bizihije-ilayidi-basabwa-kunga-ubumwe-no-kwirinda-icyahungabanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)