Agaciro k'umugore mu Rwanda: Isoko y'ubuzima, imbaraga n'iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
6 minute read
0

Mu Rwanda, umugore afite umwanya w'ingenzi kandi udashidikanywaho. Ni isoko y'ubuzima, umutima w'umuryango, kandi ni icyitegererezo cy'imbaraga n'ubwenge.

Nubwo abagore batabonaga amahirwe angana n'ay'abagabo mu myaka ishize mu nzego zitandukanye, ubu abagore b'u Rwanda bagaragaza imbaraga n'agaciro mu nzego zose kubera ubuyobozi bwiza.

Bafite ubushobozi bwo guhindura Isi, gutanga ibisubizo byiza mu bibazo bikomeye, no kuba abaharanira imibereho myiza.

Kuba umugore ari uw'agaciro ntibivuze ko akwiye kubahwa gusa, ahubwo ni ukwerekana ko afite ubushobozi bwo kuyobora, guhanga udushya no guteza imbere igihugu.

Mu muryango, umugore ni we shingiro ry'umuco, uburere, ndetse n'urukundo. Ni we ushobora kuba umubyeyi w'intwari, umugore w'umugabo, ndetse akaba intangarugero mu guhanga imirimo ifite impinduka nziza ku iterambere ry'umuryango.

Ni ab'agaciro kuko benshi bafite imyumvire ikomeye baharanira kuzamura imibereho y'umuryango, aho bitanga umurimo wabo mu kurera abana neza, kubafasha kubona ubumenyi, ndetse no kubategura kuba abanyamuryango bafite ubushobozi mu muryango mugari.

Ntibibagirwa kuba intwari mu guhangana n'ibibazo byugarije imibereho yabo, ahubwo bakaba n'abahagarariye umuryango mu guhanga udushya, no gufasha gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo, bagaharanira kubaka ejo hazaza heza.

Abagore bafite imbaraga zo gukemura ibibazo bishingiye ku muco no ku bukungu, bitanga umusaruro mu mibereho ya buri munsi. Uwo ni umugore ushobora kuba intwari y'umuryango, akihangira imirimo no gutanga umusanzu mu kuzamura iterambere ry'ingo.

Mu buryo bw'umwihariko, umugore ni we uteza imbere uburere bw'abana, akabigisha indangagaciro z'ubumwe, urukundo, no kubaha. Iyo umugore afite agaciro mu muryango, byongera ubumwe, iterambere n'umutekano mu muryango muri rusange.

Mu kazi, umugore ni icyitegererezo cy'umurava. Abagore benshi bari mu nzego z'ubuyobozi, muri siyansi, ikoranabuhanga, mu burezi ndetse no mu bucuruzi. Uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu ni ingenzi, kandi bahangana n'imbogamizi zose ziba zihanze imbere yabo mu buryo buhesha agaciro.

Igitekerezo cy'umugore ntigikwiye gufatwa nk'ikintu cyoroheje cyangwa kidafite agaciro, ahubwo ni intumbero y'iterambere rirambye.

Mu bikorwa by'iterambere, umugore ni we nyirabayazana mu nzego nyinshi: uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ndetse no mu bwiza bw'ibidukikije. Igihe umugore ahawe amahirwe angana n'ay'abagabo, ubushobozi bwe bwo gutanga umusanzu w'ingenzi mu gutuma igihugu cyiyubaka burigaragaza.

Abagore bashoboye kuzamura imibereho y'abaturage, bakanatanga ibitekerezo byiza mu buryo bw'itumanaho, bityo bakaba abajyanama b'imiyoborere myiza.
Mu Rwanda, umugore yabaye igihagararo cy'ubutwari n'imbaraga mu mibereho y'igihugu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore bari mu batumye habaho impinduka zikomeye mu muryango nyarwanda. Batangiye kugira uruhare mu kuganira ku mibereho myiza, ndetse bakaba abayobozi muri gahunda za politiki, ubukungu, n'imiyoborere.

Umugore yashoboye kuba ikiraro cy'ubumwe, agahindura amateka y'u Rwanda, kandi agafasha mu kubaka igihugu cy'imiryango yose.

Urugero rwiza rw'abagore b'intwari twamenye bamwe muri bo dusangamo Aloysia Inyumba, Godelieve Mukasarasi, Murebwayire Josephine n'abandi, babaye bamwe mu bagore ba mbere bafashije gukemura ibibazo by'umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside.

Abagore b'indashyikirwa nka we bagiye bagira uruhare mu kubaka igihugu, mu guharanira uburenganzira bwabo, ndetse no guhindura uburyo abantu batekereza ku buzima bw'abagore muri rusange.

Abagore benshi, nk'uko Nyirasafari yabikoze, bitanze mu nzego zitandukanye, batanga imbaraga mu kongera kubaka umuryango w'igihugu no guharanira ko inzego zose zibaha agaciro.

Kuva mu bihugu by'Isi yose kugeza mu Rwanda, umugore agomba kuba icyitegererezo cyo gukora neza, kugira ubuyobozi n'imbaraga.

Agaciro k'umugore si gusa ko agomba kubahwa mu muryango, ahubwo ni ukwerekana ko afite ubushobozi bwo gukora, guhanga udushya, gutanga ibitekerezo byiza, no gutuma ibintu bigenda neza.

Kuba umugore ari uw'agaciro ni igihamya cy'ubufatanye hagati y'abagore n'abagabo mu guharanira iterambere no kubaka imibereho myiza. Iyo umugore abashije kwitabwaho, akitabwaho n'abandi, igihugu cyose kigira amahoro, uburumbuke, n'ubumwe. Umugore ni isoko y'imbaraga, ubumenyi, n'ubwenge.

Mu rwego rwo gukomeza kugaragaza agaciro k'umugore, ni ngombwa ko twese dukomeza gushyira imbaraga mu guha abagore amahirwe angana n'ay'abagabo, kubongerera ubushobozi no kubashyigikira mu bikorwa by'iterambere.

Gushyira imbere agaciro k'umugore bisobanuye gushyiraho inzira nyinshi z'uburenganzira bw'umugore, kuzamura ubushobozi bwe, no kumufasha kugaragaza impano n'ubushobozi bwiza afitiye umuryango nyarwanda ndetse n'Isi yose ukamurinda ubuharike, kumuharira inshingano zo gutunga umuryango kuko imbaraga z'umwe zitera ingwingira ry'abana bawuvukamo cyane cyane iyo utishoboye.

Mu gusoza, umugore ni uw'agaciro, kandi agaciro ke kagomba kuba akarusho k'ubuzima bwose. Kugira ngo umugore abashe gukora ibikorwa byinshi byiza, dukeneye kumuha amahirwe, kumufasha kugera ku nzozi ze, no kumwereka ko afite agaciro k'umuntu wese.

Umugore ni isoko y'ubuzima n'iterambere. Umunsi w'Abagore ni umwanya wo kwizihiza intambwe abagore b'Abanyarwanda bagezeho, ariko kandi no kubasabira ibyiza kurushaho no kubarinda ihohoterwa, ubusumbane n'akarengane. Ni igihe cyo kwibuka ko abagore ari imbaraga z'ingenzi mu rugendo rw'iterambere ry'igihugu n'umuryango.

Reka nsoze nsiga umugore mvuga nti:

Umugore ni Uw'Agaciro
Umugore ni isoko y'amarangamutima,
Mu mutima we habamo imbaraga n'urukundo,
Agaciro ke kari mu byo atitayeho,
Ahara byose, ariko akagumana byose.
Imbaraga ze ntizishira, n'ubuzima bukarushaho kumurika,
Uwitwa umugore atanga ibyishimo, arwanya ubukene,
Abana bamwigiraho uburere n'ubuhanga,
Umufasha mu gukabya inzozi z'umugabo we,
Ni isoko y'agaciro, intwari y'ubuzima n'iterambere.

Arangwa n'umuhate n'imbaraga zidasaza,
Mu rugo, mu kazi, mu muryango,
Ni umugore, ni ishema, ni isoko y'iterambere.
Ndasiga umugore w'intwari ko ari uw'Agaciro kadacagata.
UMUNSI MWIZA W'UMUGORE

Beatrice Mukamuligo ni umusomyi wa IGIHE ukunze gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye
Mukagihana ari mu bagore bahinyuje benshi
Mukagihana Ernestine ni umwe mu bamaze imyaka 19 batwara bisi
AIP Peninah Kyarimpa ni we mugore rukumbi watwaye moto za Polisi muri Tour du Rwanda 2025
Cpl Ndahayo Lea, ni Umusirikare w'u Rwanda, uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo. Ari mu bagore batwara ibifaru.
Mukantwari Georgette amaze imyaka myinshi atwara 'taxi voiture' nk'akazi
Abari n'abategerugori bo mu Rwanda babarizwa mu nzego zitandukanye ndetse bakabikora neza
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abari b'Abategarugori, ufasha mu kuzirikana intambwe imaze guterwa mu kububakira ubushobozi, no ku mbogamizi zigihari n'uburyo zakemurwa
Béatrice Dushimimana ni umukobwa w'imyaka 28 wo mu Karere ka Burera, watangiye inzira yo kwikorera binyuze mu buhinzi bw'ibirayi
Col Stella Uwineza ni umwe mu bagore bagaragaje ubushobozi buhambaye akaba ari mu nzego nkuru za gisirikare
Mukandayambaje ni umwe mu bakuye amaboko mu mifuka arakora, aba akoresha imashini ziremereye mu gucukura amabuye y'agaciro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agaciro-k-umugore-mu-rwanda-isoko-y-ubuzima-imbaraga-n-iterambere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)