Amavubi afite abatoza bashya yaraye akoze imyitozo ya mbere yitegura imikino yo gushaka tike y'igikombe cy'Isi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 werurwe nibwo ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, Amavubi, yatangiye imyitozo yayo ku mahoro mu kwitegura imikino bafite yo gukomeza urugendo barimo mu gushaka tike izaberekeza mu gikombe cy'Isi cyo muri 2026.

Ni Amavubi y'umutoza mushya, Adel Amrouche wahise anatangiza iyi myitozo ari kumwe n'abunguriza be barimo Eric Nshimiyimana na Dr Carolin Braun. Imyitozo ya mbere yibanze ku kunanura imitsi ndetse no kuruhura amaguru byoroheje, bifasha kuruhuka ku bakinnyi bari bamaze igihe bakina imikino myinshi muri shampiyona n'abandi bakoze ingendo zo mu ndege bitabira umwiherero.

Ikipe y'igihugu ifite imikino ibiri itoroshye yose bazakirira ku mahoro, ku itariki ya 21 werurwe, 2025 bazakira Nigeria (Super eagles) mu gihe ku  itariki ya 25 bazakira Lesotho, imikino yombi izaba ku isaha ya saa kumi nebyiri z'umugoroba.

Umutoza Adel Amrouche yahamagaye Abakinnyi bazamufasha mu mikino ibiri ye ya mbere nk'umutoza mushya w'Amavubi, ni urutonde rwatangajwe ku wa gatandatu rwiganjemo bamwe mu bakina hanze y'u Rwanda ndetse n'abakinnyi bo mu makipe mato yahano mu Rwanda.

Amavubi ari mu itsinda C ndetse akomeje kuyobora iri tsinda n'amanota 7, azaba ari gukina umukino wa 5&6 muri uru rugendo aho ari kumwe n'amakipe menshi harimo n'akomeye nka South Africa, Benin na Nigeria.

 



Source : https://yegob.rw/amavubi-afite-abatoza-bashya-yaraye-akoze-imyitozo-ya-mbere-yitegura-imikino-yo-gushaka-tike-yigikombe-cyisi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 20, March 2025