
Ni igikorwa cyabaye ku wa 19 Werurwe 2025, kibera mu Biro bya Perezida Ferdinand R. Marcos Jr. biherereye mu Murwa Mukuru, i Manila.
Ambasaderi Mukasine yashyikirije Perezida Marcos Jr intashyo za mugenzi we w'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, amwifuriza ishya n'ihirwe.
Uyu mudipolomate yagaragaje ko azakomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi no gukomeza kongera ubutwererane n'ubuhahirane bw'impande zombi.
Perezida Marcos Jr na we yijeje Ambasaderi Mukasine ubufatanye mu kuzuza neza inshingano yahawe, anashimira Perezida Paul Kagame ndetse n'Abanyarwanda bose ku kudahwema gushyigikira igihugu cye, yizeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.
U Rwanda na Philippines bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi.
Mu 2018 Guverinoma ya Philippines yamenyesheje abaturage bayo ko bashobora kwinjira mu Rwanda bakahamara iminsi 90 batabanje gusaba visa, ndetse Umunyarwanda nawe akaba yemerewe kujyayo igihe cyose agaragaza ko azahita ahava.
Mu 2019 kandi u Rwanda na Philippines byasinyanye amasezerano mu by'ingendo zo mu kirere, akazatuma habaho ingendo z'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.
Ibihugu byombi kandi bifatanya mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi, uburezi n'ubuzima.
Mu gihe Ambasaderi Mukasine yari akiri muri Philippines yahuye n'Abanyarwanda bahatuye, baganira ku mibereho yabo ndetse anabagezaho amakuru mashya ku iterambere ry'u Rwanda, abasaba gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Abanyarwanda batuye muri Philippines bagizwe ahanini n'abanyeshuri, aho umubare wabo wagiye wiyongera uko bwije n'uko bukeye. Biga muri kaminuza zitandukanye zo muri iki gihugu mu bijyanye n'Ubuzima, 'Engineering', Ikoranabuhanga n'ibindi.
Ambasaderi Mukasine uretse kuba yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Philippines, anahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu nk'u Buyapani, Malaysia na Thailand.


