Bangui: Ingabo z'u Rwanda zakoranye umuganda n'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni umuganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu, aho Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni cyane izikorera mu Mujyi wa Bangui zifatanyije n'abaturage mu bikorwa by'isuku.

Ni ingabo zifite ibirindiro hafi y'Ikibuga cy'Indege cya Bangui, M'poko, muri '5e arrondissement'. Ni zo zicunga umutekano w'Umujyi n'ibindi bikorwaremezo birimo n'Ikibuga cy'Indege.

Uyu muganda usigaye uba buri wa Gatandatu, ugamije kwinjiza mu baturage umuco wo kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, nk'imwe muri gahunda za Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

Umuyobozi wa 5e arrondissement mu Mujyi wa Bangui, Alain Yemo, yatangaje ko ku itariki 10 Ukuboza 2022 aribwo iyi gahunda yatangijwe ariko ko mbere yaho, ku bufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda umuganda wakorwaga.

Ati 'Mu bihe bigoye Komine yacu ya Bangui yanyuzemo, twari twatangiye gahunda y'Umuganda, mu myaka ya 2016, ubwo ibintu byari bigoye, dufatanyije n'inshuti zacu z'Abanyarwanda zari mu kigo kiri muri 5e arrondissement, twatangije umuganda mu 2015-2016, gusa ntabwo byamaze igihe kubera umutekano muke wari uhari. Ariko twari twatangiye.'

Yakomeje avuga ko Perezida Touadéra yaje kubishyira mu bigomba kwitabwaho, mu gusukura umujyi, kurwanya isuri n'indwara zinyuranye. Ni gahunda imaze gutanga umusaruro ufatika.

Ati ' Hari indwara nyinshi ziterwa n'umwanda, hari isuri, ibidendezi by'amazi, ni gute birwanywa. Turi munsi y'umusozi, amazi yose avuye hejuru ku musozi yangiza byinshi, amasoko, inzira z'amazi n'amazi asanzwe akoreshwa, byose bigatera indwara nyinshi. Kuva twatangira rero, hari impinduka kandi zafashije abaturage ba Centrafrique.'

Yashimiye abasirikare b'u Rwanda ku bufasha badahwema gusa abaturage, avuga ko ari igikorwa cyiza cy'ubushuti.

Ati 'Abasirikare b'u Rwanda ni inshuti zacu za buri munsi, ntabwo ari abafatanyabikorwa, ni inshuti . niba uzi igisobabanuro cy'inshuti, inshuti ni iyo mubana mu byishimo n'ibibi. Ingabo z'u Rwanda zaradufashije cyane, dukeneye kwigira ku bunararibonye bwabo.'

Umuturage witwa Yombo Jean Marie we yagize ati ' Kuri njye biranshimisha kubona ko abanyamahanga bari mu gihugu cyacu, bakora akazi neza kurusha n'abaturage ba Centrafrique, bafite igihugu cyabo ari bagize umuhate wo kudufasha, mu gusukura, mu gukemura ibitagenda neza n'ibindi.'

Umuganda uba muri Centrafrique ni kimwe mu bikorwa Ingabo z'u Rwanda zifashisha mu kwisanisha n'abaturage aho ziba hose mu butumwa, ku buryo bifasha mu gukemura ibibazo bibangamiye umutekano.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bangui-ingabo-z-u-rwanda-zakoranye-umuganda-n-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)