BK yafunguye ishami ryihariye rizajya rifasha imiryango itari iya Leta, za Ambasade n'amadini - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni ishami ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 28 Werurwe 2025. Riherereye mu nyubako ya Kigali Heights.

Umuyobozi w'ishami rya BK rishinzwe ibigo n'imiryango itari iya Leta, Gahizi Denis, yavuze ko ari ishami rizatuma yaba imiryango itari iya Leta, amadini na za ambasade birushaho kubona serivisi zinoze, ariko na banki ikazabigiramo inyungu zitandukanye.

Yagize ati 'Baba bakeneye ko bagira ahantu bitabwaho by'umwihariko, benshi bakunda gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga, bakabona ahantu babona ubwo buryo bw'ikoranabuhanga neza, bakabona ahantu bashobora kuvunjisha ku giciro cyiza, BK ivunja ku giciro cyiza, ndetse n'abadafite konti iwacu bashobora kwisanga hano tukabaha ubujyanama n'ikindi kandi tugafasha n'abakozi babo. Aha rero tuzatanga serivisi nziza ku bigo, ndetse n'abakozi babyo tubafashe.'

Gahizi yavuze ko na banki izabyungukiramo kuko ibyo bigo n'iyo miryango, bigira amafaranga menshi bibitsa kandi banki ikaba ishobora kuyacuruza.

Yongeyeho ati 'Rero abo ni abantu beza bo kwitaho, ukabaha serivisi nziza, ukabitaho mu buryo bwihariye, kugira ngo ubashe kuba hafi yabo.'

Yavuze ko nubwo BK yari isanzwe ikorana na myinshi muri iyo miryango itari iya leta, ishingiye ku myemerere na za ambasade, hari ibyari bikeneye kunozwa kugira ngo serivisi irusheho kubanogera.

Ati 'Mbere na bwo byari bimeze neza, ariko bari muri rusange nk'abandi bantu bose, uza muri banki ukabona uhuriyemo n'abandi bantu, ariko ukabona ntabwo biboroheye kwisanga ahantu habo, byari byiza rero ko dushyiraho uburyo butuma imiryango itari iya Leta, imiryango mpuzamahanga n'amadini bisanga muri iyo banki, bakumva ko ari banki ifite uburyo ibafatamo bwihariye.'

Yavuze ko mu zindi nyungu iri shami rizanye, harimo uburyo bashyizeho bwo kuba baha iyo miryango itari iya Leta inguzanyo y'igihe gito, mu gihe inkunga ibona yaba itinze cyangwa habaye ikindi kibazo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ADEPR, Budigiri Herman, yavuze ko 'Gutekereza by'umwihariko kuri ibyo bigo bitari iby'ubucuruzi, ni ikintu cyiza cyo kudutekerezaho, kugira ngo tugire ahantu tuza, bumve serivisi dukeneye, kandi batekereze no kuri serivisi batugenera bitewe n'ibyo tugenda tubifuzaho, mbona ari umwihariko batekereje, ngira ngo BK ni yo banki ya mbere ikoze ikintu nk'iki mu Rwanda, ni ikintu cyiza cyane.'

Yavuze ko iyi gahunda BK yatangije yo kubitaho mu buryo bw'umwihariko, biberetse ko ibazirikana, bikaba bizabafasha muri byinshi, kuko ari ahantu bazisanzura bagatanga n'ibitekerezo by'ibyo bifuza, banki igashobora kujya ibibafashamo kandi mu buryo bwihuse.

Padiri Ukwitegetse Callixte uyobora ikigo cya Don Bosco Gatenga, yavuze ko iri shami rizabagirira akamaro, kuko rizatuma serivisi zihuta.

Ati 'Twabonye ko rizatugirira akamaro cyane, cyane twebwe abadafite igihe kinini, kuko batubwiye ko hazajya haba hari abantu benshi, kandi bafite serivisi zihuta gusumba ahandi. Mbere ntabwo byari bibangamye ariko urazi ko iyo ugiye wihuta ugasanga hari abantu batatu bane imbere yawe, ntabwo biba byoroshye, n'iminota itanu uhasize uba wumva utaye igihe…Uwavuga rero ko iri shami rije ari igisubizo ntabwo yaba yibeshye.'

Abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishami rya BK rishinzwe ibigo byihariye (BK Institutional Banking Center), bahurije ku kuba rije ari igisubizo, kandi bashimira BK yagize icyo gitekerezo kuko hari umumaro mwinshi rizagirira imiryango itari iya Leta, ishingiye ku myemerere, imiryango mpuzamahanga na za ambasade, ariko binafashe by'umwihariko banki kubona amafaranga abikwa igihe kirekire ndetse no kubona amadevize.

BK yafunguye ishami ryihariye rizajya rifasha imiryango itari iya Leta, za Ambasade n'amadini
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, afungura ishami rishya ry'iyi banki
Abakozi b'iri shami rishya rya BK basabwe gutanga serivisi nziza ku barigana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-yafunguye-ishami-ryihariye-rizajya-rifasha-imiryango-itari-iya-leta-za

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)