BPR Bank Rwanda Plc yifatanyije n'ab'i Nyagatare mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Iki ni kimwe mu bikorwa byayo byo gukomeza kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 iyi banki imaze itanga serivisi z'imari, aho yabijeje ko izakomeza kubaha serivisi nziza.

Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo kuri wa 07 Werurwe 2025, aho ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc n'abakozi bayo banifatanyije n'abaturage ba Nyagatare muri siporo rusange.

Iyi siporo rusange ya nijoro yahurije hamwe abagore batandukanye, abayobozi mu Karere n'abakiliya ba BPR Bank Rwanda Plc mu kwishimira uruhare rw'umugore mu guteza imbere umuryango nyarwanda.

Nyuma yo gukora siporo, iyi banki yasangiye n'abakiliya bayo biganjemo abagore.

Cheri Jennifer watangiye gukorana na BPR Bank Rwanda Plc mu 1998, yavuze ko iyi banki yamufashije kwiteza imbere, ayishimira uruhare rwayo mu guteza imbere abagore no mu kubafasha kwiyubaka mu buryo bugaragara.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iki gikorwa cyo gusabana n'abakiliya ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku kubakira umugore ubushobozi.

Ati 'Muri BPR Bank Rwanda Plc twishimiye gushinga imizi mu Ntara y'Iburasirazuba. Kwizihiriza umunsi Mpuzamahanga w'Abagore muri Nyagatare, mu gihe tunazirikana imyaka 50 tumaze, ni urwibutso rukomeye ku muhate wacu wo kubakira ubushobozi abagore no gushora imari muri sosiyete.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yagaragaje ko kwifatanya n'ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc muri siporo ndetse no mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, bishimangira uruhare rw'iyi banki mu guteza imbere abagore.

Ati 'Turashima cyane BPR Bank ku ruhare rwayo ikomeje kugaragaza mu kubakira ubushobozi abagore bo mu Karere ka Nyagatare. Binyuze mu mishinga y'ingirakamaro, BPR Bank Rwanda Plc yagize uruhare ntagereranywa mu gufasha abagore mu miryango yacu. Tuzakomeza gukorana mu kurema amahirwe ku bagore.'

BPR Bank Rwanda Plc yatangiriye ahitwa i Nkamba mu Karere ka Kayonza mu 1975 ari koperative, ivamo iyahoze ari Banque Populaire du Rwanda ubu ikaba yarihuje KCB Bank Rwanda Plc.

Kuri ubu BPR Bank Rwanda Plc ivuga ko yiteguye gukomeza gushyigikira iterambere ry'abagore no guharanira ko bagera kuri serivisi z'imari mu buryo bworoshye ku bazifuza.

Abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc n'ab'Akarere ka Nyagatare bifatanyije muri siporo rusange
Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimiye uruhare BPR Bank Rwanda Plc igira mu guteza imbere abagore bo muri Nyagatare
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yasabye abagore gutinyuka bakagana iyi banki ikabafasha mu mishinga ibateza imbere
Abagore bo mu Karere ka Nyagatare bishimiye gusabana na BPR Bank Rwanda Plc
Abagore bo mu Karere ka Nyagatare bishimiye gusabana na BPR Bank Rwanda Plc
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc yitabiriye siporo ya nijoro mu Karere ka Nyagatare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-plc-yifatanyije-n-ab-i-nyagatare-mu-kwizihiza-umunsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)