Bralirwa Plc yizihije umunsi w'abagore, hashimwa uruhare rwabo mu iterambere ry'inganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Bralirwa yagaragaje ko abagore bakora muri uru ruganda barugejeje kuri byinshi ariko na bo batera imbere bitewe n'imbaraga zishyirwa mu guha umwanya abagore n'abagabo mu rwego rw'inganda.

Uruganda rwa Bralirwa ni rwo rwa mbere rwinjiye ku isoko ry'u Rwanda mu 1957, mu gihe imirimo y'inganda yakorwaga cyane n'abagabo, ariko mu myaka ya vuba hatewe intambwe zikomeye kuko ubu urwego rw'ubuyobozi by'ikigo bukuru, abagore bagizi 50%, kandi umubare w'abagore bakora mu ruganda ukaba warazamutse cyane.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi muri Bralirwa, Laetitia Uwera yavuze ko bashyize imbere gahunda ziteza imbere ubufatanye bw'abagabo n'abagore.

Ati 'Mu myaka yashize, twakubye kabiri umubare w'abakozi b'abagore harimo benshi bari mu myanya ikomeye. Twashakaga gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere kuko twizera ko abakozi bacu n'ikigo cyacu kizatera imbere nidushyira hamwe umusaruro, nta wuhejwe.'

Bralirwa Plc itanga amahirwe ku bagore bayikorera bakinjira muri gahunda ziteza imbere imiyoborere mpuzamahanga. Abagore bafite impano bahabwa amahirwe yo kujya muri gahunda ya 'Lift Her Up' abayitabira bagahabwa amahugurwa y'amezi icyenda agenewe kubongerera ubushobozi mu by'imiyoborere n'iterambere mu byo bakora ndetse n'ihuriro Women Interactive Network (WIN), n'izindi.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yatangaje ko insanganyamatsiko y'umwaka wa 2025 isaba ko hongerwa imbaraga mu kuzamura urugero rw'uburinganire aho bakorera kandi ntihagire n'umwe uhezwa.

Ati 'Nka sosiyete ishingiye ku baguzi, tuzirikana ko gukoresha ibitsina byombi ari ingenzi mu kugera ku ntego. Ibicuruzwa byacu bijyanisha n'icyo abakiliya bifuza kandi kugira abakozi barimo ingeri zinyuranye bifasha kumva neza icyo abakiliya bakeneye. Uburinganire bw'ibitsina byombi ni ngombwa kandi twiyemeje kwagura amahirwe ahabwa abagore mu nzego zose.'

Uru ruganda rwashyizeho gahunda yo guha abagore babyaye ikiruhuko cy'ibyumweru 18 mu gihe abagabo bahabwa iminsi 14 hagamijwe gufasha abakozi kurushaho kunoza imibereho.

Magingo aya Bralirwa iri ku isonga mu kwimakaza gahunda ziha bose amahirwe, ubuyobozi bwayo bukizeza ko buri wese azakomeza guhabwa amahirwe hagamijwe umusaruro mwiza w'ikigo.

Emma-Uche ati 'Tugomba kurenga igitsina, tukimakaza kutagira n'umwe uhezwa turebye mu buryo butandukanye kuko iyo dutanze amahirwe angana kuri bose, tuba tubonye urufunguzo rwo kugera ku musaruro mwiza n'ahazaza heza kuri buri wese.'

Umubare w'abagore bakora muri Bralirwa ugenda urushaho kwiyongera
Abagore bo muri Bralirwa bazobereye mu mirimo yo mu nganda, mbere yafatwaga nk'iy'abagabo
Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi muri Bralirwa, Laetitia Uwera yavuze ko bashyize imbere gahunda ziteza imbere ubufatanye bw'abagabo n'abagore
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yatangaje ko insanganyamatsiko y'umwaka wa 2025 isaba ko hongerwa imbaraga mu kuzamura urugero rw'uburinganire aho bakorera kandi ntihagire n'umwe uhezwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-plc-yizihije-umunsi-w-abagore-hashimwa-uruhare-rwabo-mu-iterambere-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)