
Byatangajwe ubwo Minisiteri y'Ibidukikije ku bufatanye n'Ikigo cy'Abadage gishinzwe iterambere, GIZ, basuraga ahatunganyirizwa iyo myanda mu Mudugudu wa Nyabivumu mu Murenge wa Nyamata, ahatoranyijwe nk'ah'icyitegererezo hagomba gukorerwa iyo mirimo mu karere ka Bugesera.
Ku wa 19 Werurwe 2025, ni bwo igikorwa cyo kugaragariza abafatanyabikorwa batandukanye ibyavuye mu igeragezwa ry' uwo mushinga ubura ukwezi kumwe ngo urangire cyabaye.
Mu Karere ka Bugesera hakozwe ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage uburyo bakwiriye kuvangura imyanda kugira ngo babashe kuyibyaza umusaruro.
Niragire David ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo gukora ifumbire bibera muri uwo mudugudu w'icyitegererezo wa Nyabivumbu, yavuze ko gahunda yo kwigisha abaturage kuvangura imyanda iborohereza kubera ko iva mu ngo no mu masoko abaturage bayivanguriye.
Ati 'Kuva twarangira gutunganya imyanda mu Ukwakira 2024. Tumaze kwakira toni 84.834 z'ibishingwe bibora. Tumaze gutunganya toni 10 z'ifumbire kandi turateganya gushyira ifumbire ku isoko muri Mata 2025.'
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA, Faustin Munyazikwiye, yagaragaje ko ibyavuye mu igeragezwa ry'uyu mushinga ari ibyo kwishimira cyane ko byagaragaye ko imyanda ibora ishobora kubyazwamo umusaruro ufatika.
Ati 'Dushobora gufata imyanda ibora tukaba twayibyaza umusaruro tuyikoramo ifumbire y'imborera, ikaba ishobora kudufasha mu buhinzi kandi ikaba ari n'ifumbire ishobora kudufasha kugabanya gukoresha ifumbire mva ruganda.'
Kuwa 19 Kamena 2024, ni bwo Minisiteri y'Ibidukikije n'Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bidukikije (GGGI), hatangijwe uburyo bwo gutanganya imyanda mu kimoteri cya Nduba no kuyibyaza umusaruro.
U Rwanda rwihaye intego yo kuba rwaragabanyije 38% ku gipimo cy'imyuka ihumanya rwohereza mu kirere mu 2030. Iyo myuka akenshi ituruka no gutwika imyanda itabora bigatera kwangiza ikirere.



