Burera: Equity Bank Rwanda yahuguye abagore 412 mu by'imari, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Aya mahugurwa yo kwiteza imbere, yatanzwe na ku bufatanye na Love Gates Organization, umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere abaturage cyane cyane abagore. Abagore 10 muri aba 412 banahawe ingurube zo kubafasha mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Umuyobozi w'ishami ry'ishoramari n'imibereho myiza muri Equity Bank Rwanda, Bamwine Loyce, yavuze ko batanze iyi nkunga kuko bashyira imbere ibijyanye no gufasha abagore.

Ati 'Ibihugu byose dukoreramo, Equity Bank yasobanukiwe ko intego yayo ya mbere atari ugutanga amafaranga gusa cyangwa guteza imbere ubukungu, ahubwo ko igomba kugira icyo ihindura mu gihugu n'akarere ikoreramo.''

Loyce yavuze ko Equity Bank Rwanda yatangije icyitwa 'social impact', nk'ishami rikorerwamo ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho y'abari n'abategarugori ndetse n'urubyiruko.

Ati 'Muri iryo shami ni ho twatangiriye ubufatanye n'ibigo bitandukanye birimo na Love Gates Organization, ibigo n'inzego za Leta, abikorera n'imiryango itegamiye kuri leta, tugamije kureba icyo twahindura mu buzima bw'abatuye mu Karere ka Burera.''

Yavuze ko bishimiye isozwa ry'amahugurwa y'abagore bagera kuri 412 mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, kandi ko bateganya guhugura abandi 4500 baturutse mu mirenge iherereye muri aka Karere, ariko ibikorwa bya Equity bikaba bizakomereza no mu tundi turere.

Bimwe mu bikorwa Equity Bank yashyizemo imbaraga birimo ubuhinzi n'ubworozi, aho yegera abadasobanukiwe byinshi ku ishoramari ikabahugura, bagasobanukirwa iteguramushinga no kwagura iterambere, bakigishwa kwizigamira, ndetse bagafashwa kubona inguzanyo.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yabwiye abari n'abategarugori ko bakwiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo bazirikana ibyo bagezeho.

Ati 'Amahugurwa twabonye tuyabyaze umusaruro, hagaragare impinduka mu kwiteza imbere, n'abatabashije guhugurwa tuzabasangize ubwo bumenyi.''

'Ingurube ni itungo ryororoka vuba. Birasaba ko muzifata neza, uko uyifashe neza niko ikungukira ukoroza n'abandi. Ndifuza ko mu gihe cya vuba mwakoroza bagenzi banyu.''

Guverineri Mugabowagahunde yashimye Equity Bank n'umuryango Love Gates, batekereje guhugura abaturage no kuboroza ingurube, kuko biri mu cyerekezo cy'Igihugu cyo kubavana mu bukene.

Umuvugizi wa Love Gates Organization yatanze aya mahugurwa, Bahufite Eduard, yavuze ko 'Uyu ni umuryango ukorana na RDB mu kubyaza umusaruro amafaranga ava mu bukerarugendo, no kuzamura imibereho myiza y'abaturage cyane cyane abagore n'urubyiruko. Iyi gahunda yatangiye mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 kugeza uyu munsi dukorana n'abarimo Equity Bank'.

Equity Bank Rwanda yateguye iki gikorwa mu gushyigikira abagore
Equity Bank Rwanda yoroje abagore batishoboye ingurube
Guverineri Mugabowagahunde yashimye Equity Bank n'umuryango Love Gates, batekereje guhugura abaturage no kuboroza ingurube
Bahufite Eduard ukorera umuryango Love Gates yashimiye Equity Bank Rwanda bakorana by hafi
Umuyobozi w'ishami ry'ishoramari n'imibereho myiza muri Equity Bank Rwanda, Bamwine Loyce, yavuze ko batanze iyi nkunga kuko bashyira imbere ibijyanye no gufasha abagore



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Burera-Equity-Bank-Rwanda-yahuguye-abagore-412-mu-by-imari-mu-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wabahariwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, March 2025