CMA yashyizeho amabwiriza agenga ishyirwa ku isoko ry'impapuro mpeshamwenda zigamije iterambere rirambye - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Ibi bikozwe mu rwego rwo kunganira iterambere ry'u Rwanda mu kongera imari igamije gushyigikira imishinga y'iterambere rirambye.

Ni igikorwa kandi gihuriranye n'izamuka ry'ubwitabire bw'abashoramari muri ubu bwoko bw'impapuro mpeshamwenda ku isoko ry'imari n'imigabane, aho abashoramari bigaragara ko uko iminsi igenda barushaho gusobanukirwa ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.

CMA ihamya ko isoko ry'imari n'imigabane ritanga umusanzu mu kubaka ubukungu burambye bw'u Rwanda kandi rikora nk'urubuga ruhuza abashoramari n'abakeneye imari, bigatanga umusaruro ufatika mu iterambere.

Amabwiriza yatangajwe atanga urubuga ku bigo bitandukanye ku byerekeye gushyira hanze impapuro mpeshamwenda kugira ngo babone imari yo gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere rirambye.

Ni amabwiriza yuzuzanya n'amategeko n'andi mabwiriza asanzwe agenga imikorere y'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Isoko ry'Imari n'Imigabane, Thapelo Tsheole yagize, ati 'Aya mabwiriza ajyanye no gushyira ku isoko ry'imari izo mpapuro mpeshamwenda zita by'umwihariko ku iterambere rirambye zubahiriza amahame mpuzamahanga abigena. Kandi twizeye ko azatanga umusanzu mu gufasha abikorera ndetse na Leta kubona imari y'igihe kirekire.'

Isoko ry'imari n'imigabane rifite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu kongera ishoramari, gushyigikira ibikorwa remezo, guteza imbere ubucuruzi, no kureshya abashoramari mpuzamahanga.

Uko isoko ry'imari rikomeza gukura, ni ko rikomeza kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bw'igihugu mu buryo burambye.

Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA) rwatangaje amabwiriza agenga ishyirwa ku isoko ry'impapuro mpeshamwenda zita by'umwihariko ku iterambere rirambye.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cma-yashyizeho-amabwiriza-agenga-ishyirwa-ku-isoko-ry-impapuro-mpeshamwenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 19, March 2025