Equity Bank Rwanda Plc na FAGACE byasinyanye amasezerano azorohereza abashoramari bato kubona inguzanyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni amasezerano yasinywe ku wa 27 Werurwe 2025, akazafasha ba rwiyemezamirimo bato kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Ubu bufatanye bukubiyemo gufasha ibigo bito n'ibiciriritse kubona imari iciriritse binyuze mu ngwate zitangwa na FAGACE, bikazafasha kwagura ibikorwa by'ubucuruzi no guteza imbere ubukungu bw'igihugu.

Equity Bank Rwanda Plc yo izajya itanga inguzanyo ku mishinga y'ishoramari yishingiwe na FAGACE.

Iyi banki izajya itanga inguzanyo ishobora guhera kuri miliyoni 80 Frw, na ho FAGACE yo ikazajya itanga ingwate ya 50% y'inguzanyo umuntu yatse.

Hari kandi amafaranga y'inyongera y'ubwishingizi azaba ari hagati ya 1% na 2% bitewe n'ubwumvikane bazagirana.

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ishoramari, cyane cyane mu gufasha abakora ubucuruzi kubona ubushobozi bwo gukomeza kwagura ibikorwa byabo no gutanga akazi ku bandi.

Yagize ati 'Ubu bufatanye buje gufasha ba rwiyemezamirimo bato n'abaciriritse, kuko imwe mu mbogamizi bahura na zo zituma badashobora kubona inguzanyo harimo n'ingwate, ubu rero iyi ni intambwe igana mu gukemura icyo kibazo dutanga ibisubizo bifatika.'

Umunyamabanga Mukuru wa FAGACE, M. Basile Tchakounte, yavuze ko afite amatsiko menshi yo kubona ibyiza bizava muri ubu bufatanye kandi yiteguye kubona bizana impinduka zifatika.

Yagize ati 'Dufite inyota yo gukorana na Equity Bank Rwanda Plc mu gushimangira ko ishoramari rizahora riri hejuru muri iki gihugu no kongeramo amahirwe mu guhanga akazi mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.'

Yakomeje avuga ko nk'ikigo cy'imari mpuzamahanga nka FAGACE gitanga inyunganizi zitandukanye mu by'imari bizafasha na Equity Bank Rwanda Plc gukomeza kwagura serivisi zayo no korohereza abakiliya kubona inguzanyo.

Ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bazungukira muri ubu bufatanye kuko bazabasha kubona inguzanyo ku buryo buboroheye, bityo bashobore kwagura imishinga yabo no kuzana udushya mu bucuruzi.

Ubu bufatanye buzibanda ku gutanga inguzanyo zifite ingwate, gukorana mu gutoranya imishinga ifite ejo heza, no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara n'Umunyamabanga Mukuru wa FAGACE, M. Basile Tchakounte, bari gushyira umukono ku masezerano
Ubu bufatanye buzibanda ku gutanga inguzanyo zifite ingwate no gukorana mu gutoranya imishinga itanga icyizere
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye ba Equity Bank Rwanda Plc na FAGACE bari bitabiriye isinywa ry'aya masezerano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-plc-na-fagace-byasinyanye-amasezerano-azorohereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)