
Aya masezerano yasinywe ku wa 20 Werurwe 2025, mu rwego rwo kugira uruhare mu kongerera ubushobozi abanyeshuri n'abaturage muri rusange mu kwiteza imbere, bikazafasha mu mpinduka nziza z'ubukungu kuri bo no ku gihugu.
Ubu bufatanye bwitezweho gutanga umusanzu mu gufasha kwagura ubushobozi bw'urubyiruko n'abagore, kongera ubushobozi mu buhinzi, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere uburezi no gutanga ubumenyi mu by'imari.
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR), Padiri Dr Ntaganda Laurent yavuze ko yishimiye kugira ubufatanye na Equity Bank kuko ari intambwe ikomeye izafasha mu guteza imbere ibikorwa by'abanyeshuri ndetse na sosiyete nyarwanda.
Yagize ati 'Kuba twifuje gukorana namwe ni uko mufite n'indagaciro za gikirisitu, kuko Equity Bank ntitekereza gukora ubucuruzi gusa ahubwo inafasha abantu kwiteza imbere, abayirimo bakumva bari mu muryango.'
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko bafite ibikorwa byinshi byo guteza imbere umuturage, kuko kumuteza imbere n'umuryango muri rusange, ari uguteza imbere igihugu.
Yagize ati 'Twashyizeho intego ebyiri muri Equity Bank, iya mbere ni ukwita ku bibazo by'umuturage, iya kabiri ni ubucuruzi kandi zose zirakorana, kuko amafaranga dukorera muri ubwo bucuruzi turayazana kugira tubanze dukemure ibibazo sosiyete yacu ihura nabyo.'
Yakomeje agaira ati 'Tusobanukiye neza ko iyo dukemuye ibibazo, umuturage wacu akamererwa neza, akabona amafaranga tuzi neza ko azaza kuyabitsa muri banki.'
Yasoje avuga ko yishimiye gukorana na CUR, ahamya ko iyo ibintu bifite imyumvire myiza byoroha gushyira mu bikorwa intego mwihaye, kandi iyo bubaka banki bahera ku rubyiruko n'abanyeshuri kuko ari bo Rwanda rw'ejo.









Amafoto: Rusa Willy Prince