
Gen Muhoozi yageze ku kibuga cy'indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025. Yakiriwe na mugenzi we, Gen Mubarak Muganga.
Muri Gashyantare 2025 nibwo Gen Muhoozi, yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda.
Yagize ati 'Nzajya nsura igihugu cyanjye cy'u Rwanda. Igihugu cy'Abachwezi.'
Yakomeje avuga ko "Namenyeshaga abantu bacu bo mu Rwanda ku vuba nzasura abasirikare bacu muri RDF. Nyuma yaho, CDF w'u Rwanda azasura abasirikare be muri UPDF. Uganda n'u Rwanda ni umwe! Iteka."
Muri gahunda y'uruzinduko rw'uyu musirikare, harimo kuganira n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda ku bufatanye busanzwe hagati y'impande zombi ndetse n'umutekano wo mu karere.
Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024. Icyo gihe yari yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-ari-mu-rwanda
Jolie ari hehe ? 😂😂😂
ReplyDelete