Umunyamideli Hailey Baldwin Bieber, umugore w'umuhanzi w'icyamamare Justin Bieber, yafashe ingamba zikakaye zo guhangana n'abantu bamusebya ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye. Yiyemeje gukoresha inzira z'amategeko kugira ngo ahashye ibihuha bimwandikwaho ndetse n'ibindi byibasira ubuzima bwe bwite.
Hailey Bieber ari mu byamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikunze kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho ahura n'ibitutsi, ibihuha, ndetse n'amagambo y'urwango ava mu bafana batamushyigikiye.
Kubera iyo mpamvu, uyu munyamideli yifashishije umunyamategeko ukomeye Lisa Moore kugira ngo amufashe gukurikirana abantu n'ibinyamakuru bikwirakwiza ibihuha bimugirira nabi.
Amakuru aturuka ku bantu ba hafi ya Hailey avuga ko yarambiwe amagambo mabi akomeza gukwirakwizwa, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Space X (Twitter) na TikTok, aho akunze kwibasirwa n'abafana ba Selena Gomez, wahoze akundana na Justin Bieber.
Aba bafana bamushinja kuba ari we watumye Justin atandukana na Gomez, ibintu bikomeje gutuma Hailey ahora mu nkundura y'urwango n'ibitutsi.
Lisa Moore, umunyamategeko Hailey yitabaje, ni umwe mu b'inararibonye mu gukurikirana ibibazo nk'ibi. Ni we wahagarariye umuraperikazi Cardi B mu rubanza yaregagamo umunyamakuru Tasha K, wari waramusebeje akamuvugaho ibihuha. Cardi B yaje gutsinda uru rubanza, ndetse anishyurwa miliyoni 4 z'amadolari.
Hailey Bieber rero yizeye ko uyu munyamategeko amufasha gutsinda abamusebya no gusubiza agaciro ke imbere y'abamukurikira.
Muri iyi minsi, Hailey Bieber akomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera amakuru avuga ko urugo rwe na Justin Bieber ruri mu bibazo bikomeye. Hari ibihuha bivuga ko aba bombi batameranye neza ndetse ko bashobora kuba bagiye gutandukana. Nubwo aba bombi batigeze bemeza aya makuru, bikomeje gukurura impaka nyinshi mu bafana babo.
Uretse ibyo, Hailey Bieber akunze gushinjwa ko atagira impuhwe cyangwa urukundo nka Selena Gomez, ibintu bikomeza gutuma bamwe bamwibasira.
Icyakora, Hailey na Justin bakomeje kugaragaza ko bashyigikiranye, nubwo badakunze kuvuga cyane ku buzima bwabo bwite.
Kuba Hailey yafashe icyemezo cyo kwitabaza inkiko, ni ikimenyetso cy'uko adashaka gukomeza kwihanganira guharabikwa. Ibi bishobora guha isomo abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo gutuka no gusebya ibyamamare.
Ibi kandi ni urugero rwiza ku byamamare bishobora kuba bifite ibibazo nk'ibyo, bigaragaza ko amategeko ashobora kwifashishwa mu guhangana n'irondaruhu, ibitutsi, ndetse no kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Hailey Bieber arifuza ko uku gukurikirana abamusebya bizatuma abantu bacika ku muco wo gusebanya, ndetse n'itangazamakuru rikajya rikora kinyamwuga, rigatanga amakuru y'ukuri aho gukwirakwiza ibihuha bishobora kwangiza isura y'ibyamamare.

Source : https://kasukumedia.com/hailey-bieber-yitabaje-inkiko-mu-kurwanya-abamusebya-ku-mbuga-nkoranyambaga/