Hasabwe gushyiraho uburyo bworohereza kunganirwa mu nkiko ku bafite amikore make - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Yabigarutseho mu biganiro ngarukamwaka kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, aho yagaragaje ko hakiri imbogamizi zikomeye zishingiye ku mikoro make atuma abakenera ubufasha mu by'amategeko batabubona nk'uko bikwiye.

Yavuze ko inzira zafasha mu gukemura icyo kibazo ari uko hashyirwaho uburyo bugaragara bwo gufasha abatishoboye kugera ku butabera binyuze mu gushyiraho itegeko nk'uko bikorwa ku bana cyangwa abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi boherezwa mu Rwanda bavuye mu mahanga.

Ati 'Hagomba kujyaho itegeko, hagomba kujyaho uburyo bunoze bufasha abantu kubunganira kuko ubufasha mu by'amategeko bushingiye ku bushobozi. Niba abantu bari muri VUP, bari gufashwa kugira ngo babeho ntibivuze ko badakora ibyaha, birumvikana ko bakeneye serivisi z'amategeko nk'uko bakenera izo kwa muganga.'

Yakomeje ati 'Duhora tuvuga ikibazo cy'amikoro ariko ni uko hatarajyaho itegeko ry'uko abatishoboye bahabwa ubufasha biri mu itegeko, uretse ibi babuhabwa twirwanyeho nk'imiryango itari iya Leta n'abaterankunga. Buriya nk'abana, buri mwana wese aho yaba akomoka wese agomba guhabwa umwavoka. Ibyo rero ni byo dushaka no ku batishoboye.'

Dr. Kananga yavuze ari ikibazo gikomeye ari kubona abantu bashobora kuburana batunganiwe mu nkiko, bityo ko bikwiye guhabwa umurongo.

Yongeyeho ati 'Ntiduhakana ko abantu bakekwaho ibyaha bafatwa bagakurikiranwa ariko kuburana utunganiwe ni ikintu gikomeye cyane. Nibyo hari ibiri gukorwa, hari Maje yashyizweho ngo yunganire abaturage, abana barunganirwa kuko Urugaga rw'Abavoka ruhabwa amafaranga na Minisiteri y'Ubutabera... ariko n'abatishoboye muri rusange bagomba guhabwa ubufasha.'

Yagaragaje ko ubufasha mu by'amategeko budakwiye gutangwa hashingiwe ku nkunga ziva mu bihugu by'amahanga cyane ko imiryango itari iya leta akenshi ari ho ikura amikoro.

Ati 'Turi kuvuga ngo ntibikwiye ko ubufasha mu by'amategeko bwakomeza gutangwa kubera inkunga y'amahanga. Ubu se ko ziri guhagarara, abakora ibyaha se barahagarara?'

Umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison, yashimye intambwe imaze guterwa mu kunganira abantu mu nkiko, asaba ko byakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo abakigarara mu nkiko batunganiwe bagabanuke.

Perezida w'Urugaga rw'Abavoka, Me Nkundabarashi Moise, yagaragaje ko hari imikoranire myiza na Leta yo kunganira abatishoboye aho mu myaka itanu ishize bunganiye abarenga ibihumbi 15.

Gusa yagaragaje ko harimo imbagamizi nyinshi zishingiye ku mikoro kandi ari ikintu gishobora gukoma mu nkokora itangwa ry'ubutabera.

Ati 'Abantu bakeneye ubufasha mu by'amategeko ni benshi cyane kuruta uko ubwo bushobozi bwaba bungana ari nayo mpamvu duhamagarira abantu bose bafite ubushobozi kuba twahuza imbaraga tukabasha gutanga ubufasha mu by'amategeko ku bantu benshi bashoboka.'

Yavuze ko hari gutekerezwa uko bakorana na Guverinoma ku gutanga ubufasha mu by'amategeko ku batishoboye bafite ubumuga ndetse n'abantu baba bakorewe ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yemeje ko kuri ubu mu Rukiko rw'Ubujurire nta muntu ushobora kuburana atunganiwe kuko nibura mu Rugaga rw'Abavoka hashyizweho uburyo buri mwavoka ahabwa nibura imanza ebyeri yaburana buri mwaka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko ikibazo cy'amikoro kikiri imbogamizi ariko yemeza ko hari byinshi biri gukorwa ngo bihabwe umurongo.

Yavuze kandi ko hari gushyirwa imbaraga mu guteza imbere politiki zigamije gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko mu rwego rwo kugabanya umubare munini w'imanza no gukomeza gushimangira imibanire myiza muri sosiyete.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko ikibazo cy'amikoro kikiri imbogamizi
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango utanga ubufasha mu by'amategeko, Legal Aid Forum, Dr. Andrews Kananga, yasabye ko Guverinoma yashyiraho itegeko rigena uko kunganira abatishoboye mu nkiko byajya bikorwa
Umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison, yagaragaje ko hakenewe gukomeza kongera imbaraga mu kunganira abatishoboye mu nkiko
Abatishoboye basabiwe uburyo bunoze bwo kubunganira mu nkiko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasabwe-gushyiraho-uburyo-bworohereza-kunganirwa-mu-nkiko-ku-bafite-amikore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, April 2025