
Uyu mukobwa wa Elon Musk, ni umwe mu bantu bazwi cyane kubera inkomoko ye, ariko we ubwe yahisemo kwitandukanya n'umubyeyi we. Uyu mukobwa yagaragaje kudahuza na se, yanga kumwibandaho ndetse asaba guhindura izina rye ngo atazongera kumenyekana nk'uwe.Â
Uretse kuba umwana w'umuherwe ukomeye ku isi, hari byinshi bitangaje ku buzima bwe, ibitekerezo bye, uko abayeho muri iki gihe ndetse n'ahazaza he.
1. Yavukiye i Los Angeles

Vivian Jenna Wilson yavukiye i Los Angeles ku itariki ya 15 Mata 2004, avukira rimwe na musaza we w'impanga, Griffin. Yakuze abona itandukaniro rikabije riri hagati y'ubukire bukomeye bw'umuryango we n'abantu benshi batagira aho baba muri uyu mujyi.Â
Iyo avuga kuri ibi aragira ati: 'Biragoye kumva ukuntu hari abantu batunze indege zabo bwite, ibirwa byabo bwite, mu gihe hari abandi barara ku muhanda.'
2. Yatangaje ko yiyumva nk'umuhungu mu 2020

Vivian yahishuye ko yiyumva nk'umuhungu binyuze ku nkuru yashyize kuri Instagram mu 2020. Yavuze ko nyina yamushyigikiye cyane ndetse anamutera imbaraga muri uru rugendo. Ati: 'Mama ni umwanditsi w'ibitabo by'urukundo bishingiye ku buhanga bwihariye, ni ho nakuye izina ryanjye n'ibyo nkunda byose.'
3. Ntabwo agifitanye umubano na Se

Vivian yahisemo gutandukana na se kuva mu 2020, ndetse amaze kuzuza imyaka 18, yasabye guhindura izina rye mu buryo bwemewe n'amategeko kugira ngo atazongera guhuza izina na we. Yavuze ko atigeze yongera kuvugana na Elon Musk kandi ko yihagije mu bijyanye n'amafaranga.
4. Elon Musk yamunenze mu ruhame

Elon Musk ntabwo yamushyigikiye nk'uko nyina yabikoze. Mu kiganiro yagiranye na Jordan Peterson mu 2024, yavuze ko 'yashutswe' kugira ngo yemere ko umukobwa we ahabwa ubuvuzi bwemewe ku bahindura igitsina afite imyaka 16.
Vivian yaje kubihakana, avuga ko se yari azi neza ingaruka zose z'ubuvuzi yakiriye. Yongeyeho ko Elon yahimbye inkuru z'uko yari ameze mu bwana bwe, 'kuko atari ahibereye' ngo amenye ukuri.
5. Yifuza kuba umusemuzi
Vivian yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajya kwiga indimi zirimo Igifaransa, Icyesipanyoli, n'Ikiyapani. Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, atuye i Tokyo. Nubwo yifuza kuzaba umusemuzi, yavuze ko ari no gutekereza ku yind mibirimo yamufasha gukomeza kugira imibereho myiza nko kwamamaza, gukina filime cyangwa se gutangiza 'Reality show,' ati: 'Ni inzozi zanjye! Nubwo bimeze nk'ibidashoboka, ndabyifuza cyane.'