Ibisubizo ku bibazo by'ingutu byibazwa n'abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda Plc - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ibi byagezweho nyuma y'uko iyi banki ikoze ubukangurambaga bukomeye, aho yazengurutse mu gihugu hose igamije gushakisha abari abanyamigabane bayo, kugira ngo bongere babarurwe, agaciro k'imigabane yabo kamenyekanye ndetse bayibyaze umusaruro, ibituma iyi banki 'ari yo banki ya mbere y'abaturage mu buryo bwuzuye,' nk'uko byemejwe n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya.

Kuva yashingwa mu 1975, abaturage bafunguzaga konti bagahabwa agatabo karimo ifoto yabo, benshi bakabitsamo amafaranga mu cyari koperative icyo gihe.

Habarurwa 576.245 bafunguje konti bakabitsa amafaranga muri iyi banki, ari nabo babarwa nk'abanyamigabane.

Umuntu wamaze gusuzumwa, bikagaragara ko ari uwa nyawe, azajya ahabwa icyemezo cy'uko afite iyi migabane, bityo anatangire kuyibyaza umusaruro byaba mu guhabwa imigabane ndetse kuba yazayigurisha, agakuramo igishoro.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki ifite intego nyamukuru yo kurangiza iki kibazo, ati 'Ihumure naha abanyamigabane ni uko dufite intego yo gukemura iki kibazo [kugira ngo] gikemuke, [kandi] gikemukire rimwe.'

Uyu muyobozi yavuze ko icyihutirwa ari uko abanyamigabane bose bimenyekanisha, ati 'Abanyamigabane barenga ibihumbi 500, benshi ntabwo tubazi, umunyamigabane ugomba kuba ufite amakuru y'ibanze. Ikintu cya mbere ]twabakangurira] ni ukugana banki bakiyandikisha, tukabona imyirondoro yabo.'

Ku rundi ruhande, ku byerekeye uburyo abanyamigabane bazahabwa imigabane yabo, uyu muyobozi yavuze ko 'Igisubizo dufite ni ukubona icyemezo cyerekana ko ari abanyamigabane.'

Ku kijyanye n'ingano y'imigabane umuntu afite, Mutesi yatanze icyizere, avuga ko magingo aya umugabane umwe ubarirwa amafaranga 1000 Frw, ariko iyi banki ikaba ifite gahunda yo gukoresha igenagaciro rivuguruye, kugira ngo agaciro kayo kajyanye n'igihe kaboneke, bityo n'umugabane umwe uhabwe agaciro kawo gakwiriye.

Ku rundi ruhande, yongeye gutanga icyizere, agaragaza ko iyi banki yatangiye gutanga inyungu ku mugabane, bityo ko bizakomeza kugenda gutyo uko banki izarushaho kunguka, anasaba abanyamigabane bayo kuyigana bagakorana nayo kugira ngo bayiteze imbere, bityo irusheho kunguka nabo babyungukiremo.

Ibi byashimangiwe n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, ati 'Turashaka kugira ngo abanyamigabane bacu, abenshi ni abacuruzi muri iki gihugu, kandi ndongera guhamagara mbibutsa nti 'iyi ni banki yanyu.' Turi mu bucuruzi kugira ngo tubafashe, nimuze kugira ngo tubafashe.'

Yongeyeho ko hari amazina y'abantu, ati 'Abantu dufite, dufite amazina abenshi, ariko ntabwo tuzi aho bari. Twarahamagaye kuri radio, twagiye kuri televiziyo, twagiye mu binyamakuru, ariko hari abantu bataragaruka. Hari abariho, hari abashaje tutazi ubuzima bwabo.'

Yavuze ko mu gihe hari imigabane itazabona ba nyirayo, izashyirwa mu maboko ya Leta.

Ati 'Iyo imigabane ifitwe n'umuntu, tutazi aho ari, tutazi ko anariho, zisa nk'aho ari ikintu cyatakajwe na nyiracyo. Amategeko y'igihugu avuga ko iyo migabane uragenda, ukaziha urwego rw'igihugu rubishinzwe.'

Uyu muyobozi yavuze ko iyi banki izaha abanyamigabane imigabane y'abantu babo, ku buryo nk'umwana ashobora guhabwa imigabane y'umubyeyi we, ariko ibyo bigakurikiza amategeko.

Ati 'Kugira ngo uze uri nk'umwuzukuru wa naka, uvuga ngo sogokuru yari afite imigabane muri BPR Bank Rwanda Plc, turashaka kugira ngo izo muziduhe, hari amategeko agomba kubahiriza.'

Yavuze ko amwe muri ayo mategeko arimo no kujya mu rukiko, abanyamigabane, abemerewe imigabane yabo bakayihabwa. Ati 'Ubikoze, twamwakira.'

Ku zitazabona ba nyirazo, yavuze ko 'Ako kazi karangiye, izisigaye zitarabona nyirazo, tuziha Leta, ikaba izifite itegereje, ariko tukabashyira mu byiciro, ibyo turimo kubiganira na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi na Banki Nkuru y'Igihugu, bazatuyobora uko amategeko y'igihugu abigenga kugira ngo abo bantu barebererwe.'

Yongeyeho ko inyungu zizajya zituruka ku migabane idafite ba nyirayo, zizajya zishyirwa muri Banki Nkuru y'u Rwanda kugira ngo izicunge neza. Ati 'Kugira ngo igihe bazazira, bazayahabwe.'

Icyakora yavuze ko nta gihe ntarengwa iyi banki yihaye cyo kuba yashyize mu bikorwa iyi migambi, ashimangira ngo ari ingingo izaganirwaho n'ubuyobozi bw'igihugu.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya yavuze ko imigabane itazabona ba nyirayo izasubizwa leta
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki ifite intego nyamukuru yo gukemura ikibazo cy'abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda Plc



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibisubizo-ku-bibazo-by-ingutu-byibazwa-n-abanyamigabane-ba-bpr-bank-rwanda-plc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)