
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 19 Werurwe 2025, n'Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera.
Umuti wa Ketamine usanzwe ukoreshwa mu gutera ikinya no gusinziriza umurwayi ariko abahanga mu buvuzi bagaragaje ko hari uburyo wakoreshwa mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe, ukaba ugaragaza impinduka ku murwayi nyuma y'amasaha make, mu gihe uwari usanzwe wafataga igihe kinini.
Iyi serivisi yo kuvura indwara zo mu mutwe hifashishijwe Ketamine yatangiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri Gicurasi 2024, aho ishobora kwakira abarwayi 15 ku munsi, kandi ikaba ifite abaganga b'indwara zo mu mutwe, abahanga mu by'imitekerereze ya muntu, abaforomo n'abashinzwe imibereho myiza bita ku barwayi.
Binyuze mu bufatanye bw'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n'ikigo cya Kadima Neuropsychiatry Institute cy'i San Diego, muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abaganga b'indwara zo mu mutwe n'abaforomo batanze amahugurwa ku bakozi b'ibitaro bya Faisal mu gukoresha ubu buvuzi kandi bakazakomeza gukora ubugenzuzi n'ubuvuzi.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin yavuze ko hari abahabwaga imiti isanzwe ivura indwara zo mu mutwe ariko ntiboroherwe, nyuma hatekerezwa uko bashaka ubundi buryo bushya bwo kubafasha.
Yagize ati 'Ni ubuvuzi bw'indwara zijyanye n'ibibazo byo mu mutwe, murabizi ko abantu bagira ibibazo bitandukanye cyane nk'agahinda gakabije, ugasanga umuntu afite ibitekerezo birimo no kwiyahura, twabaha imiti ntibakize.'
Yakomeje ati 'Twaje kumenya ko hari umuti wifashishwa mu gutera ikinya no gusinziriza abarwayi, ariko iyo ukoreshejwe ku rugero ruto bishobora gufasha abo barwayi bafite ibibazo bikomeye byanze gukizwa n'imiti yari isanzwe, twaje gusanga uwo muti wa Ketamine ufasha, nibwo rero twahisemo gutangira kuwukoresha.'
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ubu buvuzi buzunganira ubwari busanzwe ariko bufite umwihariko wo kuvura abari barabuze indi miti yabafasha kubakiza.
Yagize ati 'Bitewe n'amateka twanyuzemo hari umubare w'Abanyarwanda ugifite agahinda gakabije n'ihungabana, cyangwa n'ubuzima busanzwe bibaho, ariko imiti yari isanzwe ihari ntibafashe. Ubu ni ubuvuzi bushya mu Rwanda no ku Isi muri rusange. Twabufashe ku ikubitiro kugira ngo bifashe Abanyarwanda baba bakeneye ubwo buvuzi kububona kandi turizera ko bizatanga umusaruro ufatika.'
Dr. Yvan Butera yasabye abahura n'ikibazo cy'indwara zo mu mutwe kwerura bakavuga ikibazo bafite, bakitabira izi serivisi zo kuvura izi ndwara kuko kuzihishira birushaho kuba bibi bikaba byanabaviramo kuremba cyangwa gutakaza ubuzima.
Kugeze ubu, kuva iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa muri Gicurasi 2024, imaze gufasha abarwayi 23 bahereweho, isuzuma ryakozwe n'ibi bitaro ryagaragaje ko bari kugenda bagaragaza icyizere cyo gukira neza.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, yo mu 2022/2023, yagaragaje ko mu gihugu hose icyo gihe, abagera ku 3305 buri kwezi bisuzumishaga indwara zikomoka ku bibazo byo mu mutwe.





