Iburengerazuba: Abitabiriye Umurenge Kagame Cup basabwe guca ukubiri n'ibiyobyabwenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni amarushanwa agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw'umurenge mu mikino irimo Football, Basketball, Volleyball, Sitball, amagare, kubuguza (gukina igisoro), gusiganwa ku maguru, no gusimbuka urukiramende.

Amarushanwa y'uyu mwaka afite insanganyamatsiko igira iti "Twimakaze imiyoborere myiza duharanira ko umuturage aba ku isonga".

Guverineri Ntibitura ubwo yasozaga aya marushanwa ku rwego rw'Intara yibukije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Ni nyuma y'imikino ya nyuma y'umupira w'amaguru yabereye mu karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda, ku wa 23 Werurwe 2025,

Yagize atii 'Siporo ifasha abaturage guhura bagasabana, bikabarinda kubona umwanya wo kwishora mu biyobyabwenge. Turakangurira abantu benshi kuyitabira kuko ari bumwe mu buryo bwo kwimakaza imiyoborere myiza n'imitangire ya serivisi inyuranye.'

Yakomeje asaba amakipe yatwaye ibikombe n'ayakomeje kuzitwara neza mu mikino yo ku rwego rw'Igihugu, akisubiza ibi bikombe, kuko yaba mu bakobwa no mu bagabo ibikombe by'umwaka ushize byatashye muri iyi ntara.

Mu bagabo umukino warangiye ikipe y'Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro itsinzwe n'ikipe y'Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ibitego ibitego bibiri ku busa.

Mu bagore ikipe y'Umurenge wa Mahembe yo mu Karere ka Nyamasheke yatwaye igikombe itsinze, iy'Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro ibitego bibiri kuri kimwe

Perezida w'ikipe y'Umurenge wa Bwishyura yegukanye iki gikombe cy'Intara y'Iburengerazuba, Urimubenshi Aimable ati 'Twashyize hamwe turategura kuko iki gikombe gisobanuye byinshi ku miyoborere myiza ya Perezida Kagame, kandi twiteguye kuzegukana n'icy'Igihugu.'

Uwimpuhwe Jane wo mu Murenge wa Bwishyura yagize ati 'Twari twaje gushyigikira ikipe y'umurenge wacu kandi twanejejwe n'igikombe twatwaye cy'imiyoborere myiza, kandi tuzakomeza kuyiba inyuma no mu mikino isigaye.'

Imikino ya nyuma isoza aya marushanwa ku rwego rw'Igihugu muri uyu mwaka biteganyijwe ko izabera mu Karere ka Bugesera, mu gihe iy'umwaka ushize yari yakiriwe n'Akarere ka Rubavu.

Amarushanwa Umurenge Kagame Cup yatangiye mu mwaka wa 2006, atangira yitwa "Amarushanwa y'Imiyoborere Myiza'.

Mu mwaka wa 2010, aya marushanwa yahinduriwe inyito yitwa 'Umurenge Kagame Cup' mu rwego rwo kugaragaza no gushimira uruhare rukomeye rwa Perezida Kagame mu miyoborere myiza n'inkunga atanga mu iterambere rya siporo mu Rwanda no mu Karere.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, ubwo yasozaga aya marushanwa ku rwego rw'intara, yibukije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Mu bagore ikipe y'Umurenge wa Mahembe yo mu Karere ka Nyamasheke yatwaye igikombe ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba
Umuyobozi w'ikipe y'Umurenge wa Bwishyura yegukanye igikombe cy'Intara y'Iburengerazuba, Urimubenshi Aimable yateguje ko n'icyo ku rwego rw'igihugu bazagitwara
Abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Iburengerazuba bafatanye ifoto y'urwibutso n'ikipe y'Umurenge wa Bwishyuranya yegukanye igikombe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburengerazuba-abitabiriye-imikino-ya-umurenge-kagame-cup-basabwe-guca-ukubiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 1, April 2025