Ibyo wamenya kuri 'Sisiteme Imibereho' yasimbuye ibyiciro by'ubudehe - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ku wa 29 Gashyantare 2024, hamuritswe uburyo bushya bwiswe Sisiteme Imibereho bwasimbuye ibyiciro by'ubudehe, nyuma y'uko abantu bamwe binubiraga uburyo bashyirwa mu byiciro by'ubudehe.

Umukozi muri MINALOC ushinzwe Imikorere n'Imikoreshereze ya Sisiteme Imibereho, Emmy Ntwali Sibomana, yabwiye IGIHE ko ubu ari uburyo Leta y'u Rwanda yashyizeho bukoresha ikoranabuhanga, aho urugo rutanga amakuru ku mibereho yarwo ariko hibandwa ku mitungo batunze, n'ibyo binjiza muri rusange, igafasha kumenya abagenda biteza imbere n'abakiri munsi y'umurongo w'ubukene hatagendewe ku marangamutima.

Mu byitabwaho harimo ingo zifite ibibazo by'ubukene, abageze mu zabukuru cyangwa abafite ubumuga kugira ngo zihuzwe n'amahirwe Leta igenera abatishoboye.

Muri ayo mahirwe harimo guhabwa imirimo muri porogaramu ya VUP ndetse no kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli.

Sibomana yasobanuye ko iyi gahunda izafasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi cyane ko ikoresha uburyo bw'ikoranabuhanga, ku buryo umuturage yayikoresha aho ari hose.

Amakuru yatanzwe ni yo agenderwaho mu gukurikirana imiryango yafashijwe, aho igeze yiteza imbere no kumenya kumenya abakeneye ubufasha.

Umuturage akoresha telefoni igendanwa agakanda *195# ubundi agakurikiza amabwiriza, ikiguzi kuri iyi serivisi kikaba amafaranga 10 Frw ku murongo uwo ari wo wose, ariko bishoboka gusa iyo 'sim card' ikubaruyeho.

Udafite telefone agana ibiro by'akagali atuyemo yitwaje indangamuntu, bakamufasha kwiyandikisha cyangwa kureba amakuru amubaruyeho.

Yavuze ko ingo bateganyije ko zigomba kujya muri iyi sisiteme, 99% zamaze kubarurwa.

Amakuru ashyirwa muri Sisiteme Imiberaho n'umukalani w'ibarura, ari na we ushinzwe gukurikirana aho abaturage bageze biteza imbere. Ivugurura ku makuru ari muri iyi sisiteme riba buri nyuma y'amezi atandatu.

Sibomana yavuze ko Ikigo cy'Ibarurishamibare (NISR) ari cyo gikora ibarura rusange, bityo kigatangaza amakuru yose areba umuturage ariko Sisiteme Imibereho ikibanda ku makuru ajyanye n'imibereho y'abaturage ndetse na buri rugo n'abarutuye.

Uruhare rw'umuturage ni ukorohereza abakalani b'ibarura bagatanga amakuru y'ukuri kugira ngo bafashe Leta kumenya abari mu murongo w'ubukene bakeneye ubufasha, ndetse no kumva ko amakuru batanga ari yo agenderwaho mu igenamigambi.

Umuturage iyo agize ikibazo kijyanye n'iyi Sisiteme Imibereho ahamagara umurongo utishyurwa 5353 cyangwa akegera ibiro by'akagali.

Iyi Sisitemu Imibereho ifasha abaturage gutanga amakuru yifashishwa muri gahunda zigamije kubateza imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/menya-byinshi-kuri-sisiteme-imibereho-n-icyo-igamije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)