
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari arangije imyitozo ya nyuma, Bwiza yavuze ko yishimiye bikomeye kuba agiye gukorera igitaramo cye mu Bubiligi.
Ati 'Abantu baje ni benshi nk'uko mwagiye mubibona, kubigeraho ni ibintu utafata nk'ibisanzwe kuko kugira ngo abantu bareke ibintu barimo bitabire igitaramo cyawe ni ibintu byo kwishimira.'
Bwiza ahamya ko binamusigira umukoro ku buryo ubutaha yazakora ibikorwa birenze ibyo yakoze.
Uyu muhanzi wakuze afana bikomeye The Ben, ahamya ko bidasanzwe kwisanga barakoranye indirimbo ndetse uyu munsi bakaba bagiye guhurira mu gitaramo kimwe.
Bwiza ategerejwe mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri '25 Shades' i Bruxelles ku wa 08 Werurwe 2025.
Byitezwe ko kigomba kwitabirwa n'abantu batandukanye barimo Juno Kizigenza, DJ Princess Flor, DJ Toxxyk, Lucky Nzeyimana, Ally Soudy n'abandi barimo n'umunyamakuru Ami Pro waturutse i Burundi.
Uretse aba bategerejwe kumufasha muri iki gitaramo abarimo Aline Gahongayire, Muyoboke Alex, David Bayingana, Tonzi n'abandi benshi bakoraniye i Bruxelles aho bagiye kumushyigikira.
Iyi album iri kugurwa n'abashaka kuyumva mbere, byitezwe ko izajya hanze ku wa 28 Werurwe 2025, kuri ubu akaba yamaze gusohora 'Hello' indirimbo iri kuri album ibanziriza uyu mushinga.



