
Imibare igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Nyakanga 2024, imodoka zinjiye mu Rwanda zingana na 45% zikoresha amashanyarazi na lisansi (Hybrid) zari zifite imyaka iri hagati ya 10 na 14.
Ubwo hemezwaga ishingiro ry'umushinga w'itegeko rivugurura irigena umusoro ku nyongeragaciro ku wa 19 Werurwe 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godfrey, yatangaje ko hari ibintu byinshi byari byarasonewe umusoro ku nyongeragaciro ariko ubona bitakijyanye n'igihe.
Yavuze ko ibicuruzwa byasubijwe ku rutonde rw'ibisoreshwa umusoro ku nyongeragaciro harimo ibikoresho na serivisi by'ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n'itumanaho bigaragara ku rutonde rushyirwaho na Minisitiri, ubwikorezi bw'ibicuruzwa hakoreshejwe inzira y'ubutaka, telefone zigendanwa zikoresha sim card, ibinyabiziga bya Hybrid na batiri zabyo.
Ibindi bicuruzwa byagenewe igihe ubusonerwe buzarangirira harimo ibikoresho bimwe bitanga ingufu bizasonerwa kugera kuri 30 Kamena 2028, imashini n'umutungo shingiro w'inganda, n'ibikoresho fatizo bikoreshwa mu nganda bizasonerwa kugeza kuri 30 Kamena 2026, ibinyabiziga bitumizwa hanze bikoresha moteri z'amashanyarazi n'ibikoresho bya sitasiyo bibyongerera umuriro bizasonerwa kugeza ku wa 30 Kamena 2028.
Minisitiri Kabera yagaragaje ko izi modoka iyo nzinjiye mu gihugu zishaje zihita ziteza ibibazo kuko ziba zikoresha igice cya lisansi na mazutu gusa.
Ati 'Iyo zishaje cyane zisigara gusa zikoresha cya gice gikoresha mazutu cyangwa lisansi noneho tugasanga n'ubundi ya ntego [yo kurengera ibidukikije] ntabwo turi kuyigeraho. Ubwo icyo twifuzaga ni ukugira ngo ubwo bamaze kuzimenyera noneho dushishikarize zazindi nshya ari ho twashyizeho uburyo zizajya zisora butandukanye bijyanye n'imyaka.'
Minisitiri Kabera yavuze ko mu cyerekezo u Rwanda rurimo rwifuzaga ko imodoka zinjira ziba ari inshya cyangwa iz'amashanyarazi gusa kuko ari zo zafasha gukomeza gahunda yo kurinda ibidukikije.
Ati 'Ariko kuri TVA ho twabonaga byari bimaze kugera igihe ko bamaze kubyumva tukumva ko nta kibazo […] ariko noneho za zindi zikoresha amashanyarazi turacyazisoneye. Noneho turashaka ko mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije no kurinda ikirere cyacu, turashaka ko izikoresha amashanyarazi byuzuye zaba ari zo z'ibanze.'
Umusoro ku byaguzwe na wo uri mu nzira zo kwemezwa ku modoka za 'hybrid' zizasora hashingiwe ku myaka yazo, kuko ikinyabiziga kitarengeje imyaka itatu kivuye mu ruganda kizajya gitanga umusoro wa 5%, ku kinyabiziga kirengeje imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka umunani kizajya gicibwa 10%, ariko ibinyabiziga birengeje imyaka umunani bivuye mu ruganda byo bizajya byishyuzwa 15%.
Abatunze telefone babaye benshi
Kabera yavuze ko mu myaka ishize ibikoresho by'ikoranabuhanga byasonewe umusoro ku nyongeragaciro, gusa kuko ingo zitunze telefone zarenze 80% basanga bikwiye ko imisoro ishyirwaho.
Yavuze ko ahakiri ikibazo cyane ari abatunze smartphone na bwo bidatewe n'uko zihenze ahubwo abantu benshi badafite ubumenyi buhagije bwo kuzikoresha.
Ati 'Umusoro ntabwo uzongera cyane igiciro cy'izi telefone ku buryo byatuma abantu bareka kuzikoresha.'
Depite Ntezimana Jean Claude yatangaje ko mu bihe byashize hari hariho gahunda ya Leta yo gushishikariza abantu gutunga ibikoresho by'ikoranabuhanga kugira ngo byihutishe iterambere ku buryo ingo zirenga 80% babitunga.
Ati 'Nsanga ntacyo byari bitwaye tugeze ku 100% nkaba ngize impungenge ko mu gihe umusoro waba ushyizweho cyangwa uzamuwe byagira ingaruka muri iyo gahunda y'itumanaho ryihuse, kandi nkaba nibwira ko ari ibintu twari dukwiye kurenza 100% kugira ngo bidufashe mu iterambere.'
Kabera yahamije ko hari gahunda iriho yo gufasha Abanyarwanda benshi kugira ubumenyi mu byerekeye ikoranabuhanga ku buryo bashobora gukoresha smartphone n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

