Impamvu udakwiye gucikwa na AEO; gahunda y'ubworoherezwe mu bucuruzi mpuzamahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Magingo aya, ibigo by'ubucuruzi bikomeje kungukira ku mwihariko bihabwa muri za gasutamo, nyuma yo gushyirwa muri AEO.

Kwitwa gutyo ariko ntibipfa kubaho. Bisaba ko bene ibi bigo bikora mu ruhererekane rw'ubucuruzi mpuzamahanga biba byaragaraje ku rwego rwo hejuru, kandi mu buryo buhozaho, kubahiriza amategeko yo muri Gasutamo n'imisoro y'imbere mu gihugu.

Bityo, ibyo bigo bikoroherezwa muri serivisi, ibicuruzwa bigasohoka muri gasutamo mu buryo bwihuse.
Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) giheruka gusohora itangazo gishishikariza abifuza kwinjira muri AEO, kohereza ubusabe bwabo bitarenze tariki 28 Werurwe 2025.

Komiseri wa za Gasutamo, Mwumvaneza Felicien, yagize ati 'Gahunda ya AEO ihesha abatumiza n'abohereza ibintu mu mahanga, abunganira abasora muri za gasutamo, abafite ububiko bw'ibicuruzwa, abakora ubwikorezi, n'abanyenganda bayirimo ubworoherezwe muri Gasutamo.'

Zimwe mu mpamvu AEO ari ingenzi

Kuba muri AEO bivuze ko gasutamo itagenzura ibintu byinshi ku muzigo wawe, ugereranyije n'abatayirimo. Ni amahirwe ahabwa umuntu wagaragaje mu buryo budashidikanywaho ko akwiye kwizerwa n'ubuyobozi bwa Gasutamo.

Imikorere nk'iyo ni ngenzi cyane iyo urebye uburyo ubucuruzi burimo gukura cyane, urebeye ku ngano y'ibicuruzwa bijya ku masoko, ku buryo hakenewe kuziba ibyuho byatuma bene ubu bucuruzi budakorwa mu mutekano usesuye.

AEO yaje nk'uburyo butuma wa mucuruzi wubahiriza amategeko yoroherezwa kunyuza ibicuruzwa bye muri gasutamo, bitandukanye na wa wundi ukenera kugenzurwa ku bintu byinshi.

Ku bayirimo, imaze gutanga umusaruro ufatika kuko yagabanyije ikiguzi basabwaga mu bwikorezi, no kumenyekanisha imizigo yabo muri gasutamo.

Izo nyungu ariko zigenda zitandukana bitewe na serivisi ikigo kibarizwamo.

Mu rwego rw'akarere, ubusabe bwohererezwa ubuyobozi bwa gasutamo mu gihugu umucuruzi akoreramo, mu nzira zateganyijwe.

Ubuyobozi bwa gasutamo bukorana n'ibindi bihugu mu kureba uko umucuruzi yubahiriza amategeko mu karere, mbere yo kwemeza bwa busabe.

Iyo bwemejwe, umucuruzi asabwa gushyira umukono ku masezerano n'ibiro by'imisoro, hanyuma ubunyamabanga bwa EAC bukohereza icyemezo cy'uko umucuruzi yakiriwe muri AEO.

Ni ibiki bindi bisabwa

Usaba agomba kuba ari ikigo gifite ubuzima gatozi, afite ubushobozi bwo gutanga amakuru no kugenzura ubucuruzi bwe, kuba atarigeze anyuranya n'amategeko cyangwa amabwiriza ayo ari yo yose ya za gasutamo cyangwa y'imisoro y'imbere mu gihugu, mu gihugu cyo mu Karere.

Agomba kandi kuba abika neza ibitabo by'icungamutungo rye, kandi agaragaza ko afite ubushobozi buhagije mu rwego rw'imari kugira ngo agere ku nshingano ze, bijyanye n'ubucuruzi akora.

Agomba no kuba adafitiye imyenda Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA). Mu gihe ayifite, agomba kugaragaza gahunda yo kwishyura yasinyanye n'Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro.

Uwifuza kwinjira muri AEO yuzuza ubusabe n'ifishi iboneka ku rubuga rwa RRA ndetse akabanza kwikorera igenzura.

Biteganywa ko Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kigenzura ubu busabe, kigatanga igisubizo mu gihe cy'iminsi 90.

Ku batumiza ibicuruzwa mu mahanga, ababyohereza n'abanyenganda, imenyekanisha ryo muri gasutamo ririhuta. Ntabwo ibicuruzwa bigenzurwa kimwe ku kindi, nubwo igenzura rishobora kubaho gusa mu kumaraho ishidikanya, bibaye ngombwa.

Binyuze muri bwa bworoherezwe, kuba muri AEO bizamura inyungu ku masosiyete, kuko abasha kugerwaho n'ibikoresho nkenerwa mu nganda mu buryo bwihuse.

Ibyo byose bishingira ku cyizere umucuruzi aba yarubatse ku rwego rwa EAC, mu gutanga amakuru y'ukuri muri gasutamo no kubahiriza amategeko.

Kugira ngo bigende neza, abacuruzi bari muri iyi gahunda bagenerwa aho baherwa serivisi muri za gasutamo. Ku rundi ruhande, bakurirwaho amabwiriza abasaba gukoresha sisiteme ikurikirana imizigo mu nzira, izwi nka Electronic Cargo Tracking System.

Iyo hari umusoro basabwa gusubizwa, naho ubusabe bwabo burihutishwa. Abakora ubwikorezi bw'ibicuruzwa bo bahabwa ibyangombwa mu buryo bwihuse ndetse ntibakoresha ya sisiteme ya gasutamo ikurikirana imizigo mu nzira.

Ni mu gihe abunganira abohereza n'abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, bo bahabwa icyemezo byo gukora imirimo yabo ku buryo budasubirwaho, bakagirwa nyambere mu gusohora ibicuruzwa muri gasutamo.

Ku bafite ububiko bw'ibicuruzwa bugenzurwa na za gasutamo, bo babona uburenganzira bwo kwigenzura ndetse bagahabwa ibyemezo byo gukora bidasubirwaho.

Muri rusange, iyi gahunda itanga inyungu ku bacuruzi kuko ituma bahabwa serivisi mu buryo bworoshye bitewe n'uburyo bubahiriza amategeko, koroherwa no kugerwaho n'ibicuruzwa bakeneye, bigakorwa hadasabwe igenzura rikomeye, ndetse bakaba banakwihitamo aho igenzurwa ribera mu gihe bibaye ngombwa.

Ibyo byose ariko bigashingira ku kuba wa mucuruzi yubahiriza neza amategeko.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abacuruzi 95 bafite amasezerano muri gahunda ya AEO mu gihugu, bemewe ku rwego rw'akarere.

Uko wakwinjira muri AEO

RRA iheruka kumenyesha abacuruzi bashaka kwiyandikisha muri AEO, kuko amahirwe ubu afunguye.
Ababyifuza basabwa kuzuza ibisabwa bikurikira birimo Ifishi yujuje neza iboneka ku rubuga rw'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Icyemezo cy'Ubudakemwa mu misoro cy'umwaka wa 2025 (Quitus Fiscal 2025).

Abujuje ibisabwa bohereza ubusabe kuri: [email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-udakwiye-gucikwa-na-aeo-gahunda-y-ubworoherezwe-mu-bucuruzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, March 2025