Imvano y'urupfu rw'umugore w'i Rutsiro n'umugabo wo mu Karere ka Gatsibo - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Amakuru IGIHE yahawe n'umwe mu baturanyi be, yavuze ko kugira ngo bamenye amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera, ari uko bamaze iminsi ibiri babona inzu ye ifunguye ariko we nta muntu umuca iryera. Mu kujya kureba, umwe mu baturage yinjiye mu nzu, agezemo asanga Ayinkamiye yapfuye.

IGIHE ubwo yamenyaga aya makuru, yavuganye n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, avuga ko nta makuru arambuye aramenya ku nkomoko y'urupfu rwa nyakwigendera.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Ayinkamiye yishwe ndetse ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bafashwe.

Ati 'Mu bafashwe harimo uwitwa Dukuzimana Silas w'imyaka 30, wiyemerera ko yamwishe nyuma y'uko bari babanje gusangira inzoga mu kabari, bagatahana mu rugo rwa nyakwigendera mu masaha ya Saa 21:30, ariko ngo baza kugira ibyo batumvikanaho bikekwa ko aribyo byakuruye amakimbirane yavuyemo kwicwa kwa Pauline.'

Abazi uyu Dukuzimana babwiye IGIHE ko mu 2019 yakatiwe igifungo cy'umwaka azira ubujura.

Ubwo urupfu rwa Ayinkamiye rwamenyekanaga, abaturage bahise baruhuza n'uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa RIB ivuga ko ibimenyetso byerekana ko urupfu rwe rudafitanye isano no kuba yararokotse Jenoside.

Ati 'Kugeza ubu iperereza ry'ibanze rigaragaza ko urupfu rwa Ayinkamiye ntaho ruhuriye no kuba yaracitse ku icumu rya Jenoside. Ariko iperereza rirakomeje, ubwo nihagira andi makuru y'inyongera twabona turabamenyesha.'

Gahakwa Vincent w'i Gatsibo yishwe n'umwana we

Undi muturage wagaragaye yapfuye ni umugabo witwa Gahakwa Vincent w'imyaka 46 wari utuye mu Murenge wa Kiziguro, Umudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Rubona mu Karere ka Gatsibo.

Amakuru avuga ko yishwe ku wa 22 Werurwe ariko ko byamenyekanye ko yapfuye mu mpera z'icyumweru tariki 29 Werurwe. Bivuze ko hari hashize icyumweru yishwe, ariko kuko yibanaga ntabwo abantu bigeze bamenya urupfu rwe.

RIB isobanura ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko yishwe n'umuhungu we witwa Hakizimana Jean Claude w'imyaka 21 ndetse ubyiyemerera.

Dr Murangira ati 'Mu ibazwa rya Hakizimana Jean Claude, yiyemerera ko ariwe wishe Se, ko yari amaze iminsi amusaba umunani we, Se akawumwima, undi agahitamo kumwica.'

Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko ku wa Gatandatu tariki 29 Werurwe, uyu musore yagurishije ibitoki bitanu, abeshya uwabiguze ko Se yagiye i Kigali kwivuza kandi ko yamusabye kubigurisha akamwoherereza amafaranga.

Ukekwaho kwica Gahakwa afungiye kuri Station ya RIB ya Kiramuruzi mu gihe ukekwaho kwica Ayinkamiye afungiye kuri Station ya Gihango.

Dr Murangira yasabye abaturage kwirinda ubusinzi, amakimbirane n'ibikorwa by'urugomo kuko bibyara ibyaha biremereye biganisha no ku kubura ubuzima. Yasabye kandi abaturarwanda kugira ubworoherane, abafite ibyo batumvikanyeho bakagana inzego za leta zikabafasha kubikemura.

Gahakwa w'i Gatsibo yishwe n'umwana we amuziza imitungo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-urupfu-rw-umugore-w-i-rutsiro-n-umugabo-wo-mu-karere-ka-gatsibo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)