Indege y'Igisirikare cy'u Bubiligi yagiye muri RDC bucya ikomereza i Bujumbura; ihatse iki? - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Feri ya mbere yayifatiye i Kinshasa uwo munsi Saa 16:45, nyuma y'amasaha arindwi n'iminota 27 mu nzira. Yavuye aho ku munsi ukurikiyeho, ikora urugendo rw'isaha imwe n'iminota 36 igwa mu gace ka Kindu mu Ntara ya Maniema.

Ntiyaharaye ahubwo ku masaha ya nyuma ya Saa Sita yasubiye i Kinshasa ihamara iminsi ibiri, bukeye ku wa 20 Werurwe yongera ifata urugendo rusubira i Bruxelles.

Ku munsi wakurikiyeho, yongeye kugaruka muri Afurika ikora urugendo rw'amasaha icyenda n'iminota 30, igwa mu Mujyi wa Bujumbura i Burundi, aho yamaze umunsi umwe ikaza kuhava ku wa 21 Werurwe Saa 9:07 z'igitondo isubira i Bruxelles.

Nta muntu n'umwe uzi icyo iyo ndege ya gisirikare, ubusanzwe igendamo abantu 16, yari igiye gukora mu gace ka Kindu, Kinshasa n'i Bujumbura. Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko u Bubiligi bushobora kuba bwarohereje abasirikare muri RDC.

Bivugwa ko abo basirikare bashobora kuba bari mu gace ka Kindu, aho binjiye bafite ibikoresho birimo drones n'ibifaru. Ntibizwi neza niba abo basirikare baragiye ku rugamba, gusa hashize igihe u Bubiligi buri inyuma ya RDC mu rugamba ihanganyemo n'umutwe wa M23.

Hari n'amakuru avuga ko abasirikare b'u Bubiligi bazaba bafite inshingano zo gutoza abasirikare bo muri Batayo ya 31 ishinzwe gutabara aho rukomeye mu Ngabo za RDC.

Umuryango w'Ubumwe bw'U Burayi (EU) uherutse guha RDC inkunga ya miliyoni 20 z'Amayero, yo kwifashisha mu 'kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo' by'iyi Brigade ya 31 ikorera mu gace ka Kindu.

Mu gihe u Bubiligi bwaba bwohereje Ingabo muri RDC, ntabwo byaba bitangaje cyane ko iki gihugu kimaze igihe gisabira ibihano u Rwanda na M23, gishinja guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

U Bubiligi bwakoze ubu bukangurambaga, bwirengagije ubufatanye ingabo za RDC zifitanye n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR washinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'imitwe ya Wazalendo bihuje ingengabitekerezo.

Kohereza abasirikare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC byaba bisobanuye ko u Bubiligi bwinjiye mu bufatanye bweruye na FDLR na Wazalendo; imitwe ifite amateka y'igihe kinini yo kubangamira ikiremwamuntu.

Ni icyemezo cyaba kibangamira imyanzuro yafashwe n'abakuru b'ibihugu byo muri Afurika, isaba impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC kujya mu biganiro by'amahoro nk'inzira yonyine iganisha ku mahoro n'umutekano birambye.

Indege y'Igisirikare cy'u Bubiligi yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 7X iherutse gukora ingendo zitavuzweho rumwe, aho yagiye i Kinshasa na Bujumbura mu minsi ishize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indege-y-igisirikare-cy-u-bubiligi-yagiye-muri-rdc-bucya-ikomereza-i-bujumbura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, March 2025