Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Ni umuhango wabaye ku wa 29 Werurwe 2025 witabirirwa n'abarimo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Gen Mubarakh yashimiye aba basirikare ku bwitange n'umurava bagaragaje muri iyi myitozo yo ku rwego rwo hejuru, ashimangira ko izabafasha kurinda neza ubusugire bw'igihugu no guhangana n'imbogamizi izo ari zo zose zahungabanya umutekano w'igihugu.

Yashishikarije abasoje iyi myitozo gukoresha ubumenyi bakuye mu mahugurwa basoje, mu nshingano zitandukanye bazoherezwamo.

Kuri Gen Mubarakh ibyo bigomba kujyana no gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura mu byo bakora byose na cyane ko ari ryo zingiro ryo kugera ku musaruro no kuzuza inshingano bashinzwe mu nzego zose babarizwamo.

Iyi myitozo aba basirikare bamazemo amezi ane yibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo ubumenyi burimo guhamya intego bifashishe intwaro zitandukanye, amayeri yo kugera ku ntego igamijwe, ubumenyi bujyanye no kuyobora no kugenzura ibikorwa, imyitozo yo kwirwanaho, kwiyitaho mu buryo bw'umubiri ukagira imbaraga n'uburyo buhambaye bwo gukoresha indege z'intambara.

Abasirikare b'u Rwanda barwanira ku butaka basoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru bari bamazemo amezi ane
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ahemba umwe mu bitwaye neza muri iyi myitozo
Ingabo z'u Rwanda zisoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru
Muri iyi myitozo Ingabo z'u Rwanda zatojwe gukoresha za kajugujugu mu mirimo itandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zirwanira-ku-butaka-zasoje-imyitozo-yo-ku-rwego-rwo-hejuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, April 2025