Inyungu ya I&M Bank Rwanda yageze kuri miliyari 18,6 Frw mu mwaka wa 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Iri zamuka ryagizwemo uruhare n'izamuka rya 40% ry'inyungu yishyurwa ku nguzanyo, izamuka rya 86% ry'amafaranga ya komisiyo yishyurwa kuri serivisi zitangwa na banki ndetse n'inyungu ikomoka mu bucuruzi bwo kuvunja amadovize yazamutseho 20%.

Ibi kandi bigaragazwa n'icyizere abakiliya bakomeje kugirira iyi banki, aho amafaranga babitsamo yiyongereye, agera kuri miliyari 659 Frw, izamuka rya 22% ndetse abakiliya bayo bagera ku ibihumbi ijana, mu gihe 88% by'ihererekanyamafaranga ryakozwe muri iyo banki, ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri rusange, 83% by'abakiliya ba I&M Bank Rwanda bakoresha serivisi z'ikoranabuhanga, kandi intego ni ukurushaho kurikoresha muri serivisi zayo muri uyu mwaka wa 2025.

Inguzanyo zitangwa n'iyi banki nazo zariyongereye, zigera kuri miliyari 356 Frw, izamuka rya 14% ugereranyije n'umwaka wa 2023.

Umusaruro mwiza w'iyi Banki, watumye agaciro k'umugabane umwe wa I&M Bank Rwanda kazamukaho 25%, uva kuri Frw 44 ugera kuri Frw 55. Inyungu izishyurwa ku mugabane muri 2024 nayo yiyongereyeho 80%, igera kuri 2,46 Frw. Amafaranga yose y'abanyamigabane nayo yazamutseho 27%.

Hagati aho, amafaranga yakoreshejwe n'iyi banki nayo yazamutseho 14%, mu gihe agaciro k'umutungo wayo kazamutseho 20%, kagera kuri miliyari 817,9 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Bwana Benjamin Mutimura, yavuze ko abakiliya bishimira serivisi zayo nziza ku kigero cyo hejuru.

Ati 'Ibikorwa byacu muri 2024 bigaragaza ibyagezweho muri gahunda ya iMara 3.0. Twahuje intego zacu na gahunda y'iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda, kandi tugashyira imbere inyurwa ry'umukiliya. Abakiliya bacu ubu barenga ibihumbi ijana mu gihe ikigero cyo kwishimira serivisi bahabwa kiri kuri 88%.'

Uyu muyobozi yavuze ko muri 2024 ibikorwa byabo byagize ingaruka nziza ku baturage benshi, ashimangira ko intego muri uyu mwaka ari ugukomeza guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

Yashimangiye ko mu gihe I&M Bank Group iri kwizihiza isabukuru y'imyaka 50, intego yabo ari ugukomeza gutanga serivisi nziza. Ati 'Muri 2025, tuzarushaho kwegera abakiliya, turusheho kubaka imikorere ya banki yacu ihamye, duteze imbere ikoranabuhanga ndetse turusheho kwaguka muri rusange.' Ikindi cyo kwishimira ni uko iyi banki yongereye amashami atanu mu mwaka ushize, mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya bayo.

Inyungu ya I&M Bank Rwanda yageze kuri miliyari 18,6 Frw mu mwaka wa 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-ya-i-m-bank-rwanda-yageze-kuri-miliyari-18-6-frw-mu-mwaka-wa-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, March 2025