Itangazo ryihutirwa FERWAFA imaze gushyira hanze nyuma y'umukino Amavubi yatsinzwemo na Nigeria - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryiseguye ku bafana batabashije kwinjira ku mukino w'Amavubi na Nigeria kandi bari bafite amatike.

FERWAFA yijeje ko ibibazo byagaragaye kuri uwo mukino bizakosorwa ku mukino uzahuza Amavubi na Lesotho ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025. Abafite amatike batashoboye kwinjiriraho bazemererwa kuyakoresha kuri uwo mukino.

Abandi bafite amatike y'amafaranga 1,000 Frw na 2,000 Frw bazinjirira ku buryo busanzwe. Abatabashije kwinjira bazayakoresha batongeye kwishyura.

FERWAFA yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe y'igihugu mu mikino iri imbere.

 



Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-ferwafa-imaze-gushyira-hanze-nyuma-yumukino-amavubi-yatsinzwemo-na-nigeria/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)